00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashyirwaga ku ngoyi kubera uburwayi bwo mu mutwe barakataje mu iterambere

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 10 December 2014 saa 03:23
Yasuwe :

Abigeze kurwara uburwayi bwo mu mutwe bakaba barakize, barakangurira Abanyarwanda kudashyira ku ngoyi ufite ubwo burwayi, ahubwo bakihutira kumugeza kwa muganga.
Bamwe mu bigeze kurwara uburwayi bwo mu mutwe, bagakira abandi bakoroherwa, bibumbiye mu muryango ubakorera ubuvugizi witwa NOUSPR (National Organization of Users and Survivors of Phsychiatry in Rwanda) bavuga ko igihe babaga barwaye bashyirwaga ku ngoyi ariko bakaba bamaze kwiteza imbere bigaragara..
Hari nabavuga ko bagifite (…)

Abigeze kurwara uburwayi bwo mu mutwe bakaba barakize, barakangurira Abanyarwanda kudashyira ku ngoyi ufite ubwo burwayi, ahubwo bakihutira kumugeza kwa muganga.

Bamwe mu bigeze kurwara uburwayi bwo mu mutwe, bagakira abandi bakoroherwa, bibumbiye mu muryango ubakorera ubuvugizi witwa NOUSPR (National Organization of Users and Survivors of Phsychiatry in Rwanda) bavuga ko igihe babaga barwaye bashyirwaga ku ngoyi ariko bakaba bamaze kwiteza imbere bigaragara..

Hari nabavuga ko bagifite ubumuga batewe n’uburyo bafatwaga igihe babaga barwaye.

Tariki ya 9 Ukuboza 2014, abibumbiye muri NOUSPR, bahawe amagare yo kubafasha mu ngendo bakora bajya gusura abafite uburwayi , bahabwa na telefoni zo kubafasha guhana amakuru.

Badege Sam washinze uyu muryango, yatangarije IGIHE ko washinzwe mu mwaka w’ 2012 ugizwe n’abanyamuryango 1230 babarizwa mu matsinda 14 hirya no hino mu gihugu, bitwa “ Inararibonye.”

Badege avuga ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe adakwiye gutabwa , ahubwo akwiye kwerekwa urukundo.

Yagize ati “ Bariya mubona ku muhanda basa nabi, batoraguriza aho bajugunya imyanda, babiterwa n’uko tuba twabataye.Bitaweho bakavuzwa ntibajya hariya.Basa kuriya kubera ko sosiyete iba yabakuyeho icyizere.”

Amagare azafasha abibumbiye muri NOUSPR kugera ku bagifite uburwayo bwo mu mutwe

Murekatete Shemusa perezidante wa NOUSPR yatangarije IGIHE ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bakorerwa ihohoterwa ritandukanye , bamwe bakamburwa imitungo babita abasazi , abandi bakaboheshwa imigozi , bakanakubitwa, ariko ko uwo muryango umaze gufasha benshi.

Yagize ati “ Tubakorera ubuvugizi mu byiciro bitandukanye, ndetse no mu bijyanye n’amategeko. Icyo dushyize imbere muri iyi minsi ni uko abafite uburwayi bacyandaraye hirya no hino ku mihanda, bayikurwaho bakajyanwa kwa muganga, kuko dufite benshi babaga ku mihanda twayikuyeho bakavurwa bagakira.”

Akomeza avuga ko abo bakuye ku muhanda babajyana kwa muganga bakavurwa ,iyo bamaze gukira bashakisha aho umuryango we uri bakamujyanayo kandi bagakomeza kumuba hafi .

Ariko ko bagihura n’imbogamizi kuko Abanyarwanda benshi batarakira ababana n’umutwe ngo bumcve ko aria bantu kimwe n’abandi. Bakabaheza, bakanabahohotera.

Abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe ni kimwe mu byiciro bitanu by’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NOUSPR isaba Abanyarwanda kutabaha akato no kutabahohotera ahubwo bakabageza kwa muganga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages