Ni mu gikorwa cyo kwegereza ubufasha bwo kwipimisha izo ndwara bakoreye muri Gare yo mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Werurwe 2017, kigamije gusobanurira abantu ububi bw’izi ndwara.
Indwara bapimye zitandura zirimo Diyabete, Cancer, Umuvuduko w’amaraso, Umubyibuho ukabije n’izindi.
Uwitonze Agathe, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi yavuze ko babonye ko abantu benshi nta bumenyi bazifiteho.
Yagize ati “Abanyeshuri bagiye bimenyereza umwuga ku bitaro bitandukanye basanga hari abantu batarasobanukirwa izi ndwara, aha bahise bagira igitekerezo cyo kubasanga ahantu bahurira ari benshi. Ubu barabapima, uwo basanze afite ibyago byo kuba yarwara zimwe agahabwa inama y’uko yakwitwara, udafite ikibazo na we bamubwira uko yazirinda.”
Bamwe mu bapimwe bavuga ko bahanyuze bakumva ubutumwa batanga bakagira amatsiko yo kumenya uko bahagaze.
Hitayezu Emmanuel, ukora akazi k’ubushoferi yagize ati “Mu by’ukuri sinari naramutse mfite gahunda yo kwipimisha, gusa numvise ibyo bavugaga nanjye nshaka kumenya uko mpagaze. Nsanze nta kibazo mfite ariko nshimye n’inama bampaye kandi ngiye kuzikurikiza.”
Uwingabire Etienne, ushinzwe Ishami ryo kwita ku bana n’urubyiruko barwaye Diyabete mu Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba diyabete mu Rwanda avuga ko indwara zitandura zica bucece bityo buri wese agomba kwisuzumisha.
Yagize ati “Ni indwara umuntu agendana atabizi. Iyo ubwiye abantu ngo baze kwipimisha, iyo banyuze nk’aha bahita baza bakipimisha bakabwira n’abandi. Izi ndwara iyo uzimenye hakiri kare bigufasha kumenya uko witwara.”
Yakomeje avuga ko hari ubwo abantu batinda kwivuza cyangwa kwipimisha bikaba byabagiraho ingaruka zirimo no kubura ibice by’umubiri nko ku barwayi ba cancer.
Uwimana Thaddée, umwe mu banyeshuri batangaga ubwo buvuzi yavuze ko uretse kuba bafashije abantu kumenya uko bahagaze bagiye no kumenya aho bagiye kujya uko hameze.
Yagize ati “Nkatwe turi gusoza amasomo, biradufasha kumenya aho tugiye uko hameze, tumenye icyo twakora mu rwego rw’ubuzima. Kuba tugiye kurangiza tukaba tubona ko indwara zitandura ziyongera bivuze ko aritwe tuzagira uruhare mu kuzirwanya.”
Bimwe mu biranga indwara zitandura harimo kwihagarika kenshi, inyota idasanzwe gutakaza ibiro ku barwayi ba diyabete, kubyimba ibirenge, amavi no munda, gutera cyane k’umutima, kwahagira mu gihe uzamutse ahantu ku barwayi b’umutima.
Ku muvuduko w’amaraso, nta bimenyetso byihariye uretse ko rimwe na rimwe ushobora kurwara umutwe udakira cyangwa ukababara mu gatuza. Abarwayi b’impyiko, habaho kubyimba ibirenge, kugira iseseme no kuruka n’ibindi.
Izi ndwara zose ngo zakwirindwa hagabanywa kunywa itabi, inzoga nyinshi, gukora siporo, kurya indyo yuzuye n’ibindi.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi, RBC, bwakozwe mu 2016, bwagaragaje ko mu bantu basaga ibihumbi 120 barwaye indwara y’umutima, imwe mu zitandura hivuza gusa abasaga ibihumbi bitanu.



















TANGA IGITEKEREZO