Magingo aya abamaze kwishyura 100% by’umusanzu wa Mituweli bangana na 82,8%, naho 2,2% bishyuye 75%. Ni mu gihe habura amezi atandatu ngo umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 urangire.
Ntigurirwa yavuze ko abishyuye 75% by’umusanzu basabwa wose bemerewe guhabwa serivisi z’ubuvuzi bakoresheje Mituweli kugeza ku wa 31 Ukuboza 2021.
Yakomeje agira ati “Igihe ntarengwa cyo kuyivurizaho, itegeko riteganya ko ari ku wa 31 Ukuboza 2021. Uwishyuye 75% asabwa kuzuza wa musanzu we kugira ngo abashe gukomeza kwivuza akoresheje Mituweli guhera ku wa 1 Mutarama 2022.’’
“Icyo tubashishikariza ni ukugerageza bakishyura 25% asigaye kugira ngo batazahura n’ibibazo byo kwivuza mu gihe bagira uburwayi.”
Bamwe mu bakoresha Mituweli muri serivisi z’ubuvuzi babwiye IGIHE ko kuba bari bemerewe kwishyura 75% byaborohereje kandi ko bumva neza akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza.
Umuturage wo mu Karere ka Nyabihu yagize ati “Njyewe nari naratanze 75% ariko byageze mu Ukwakira nishyura n’ayo yari asigaye kugira ngo nkomeze kumva ntekanye.”
“Kwishyura igice byaranyorohereje kuko umuryango wabashije kwivuza ntarayabona yose. Ariko nanjye akamaro k’ubwisungane ndakazi sinatinda kwishyura.”
Ntigurirwa yashimangiye ko kuba hari abemerewe kwivuza batarishyura umusanzu wose byagize umusaruro.
Yakomeje agira ati “N’ikimenyimenyi 2019-2020 yarangiye turi kuri 79% by’ubwitabire mu kwishyura Mituweli, 2020-2021 irangira turi 85,9% none uyu mwaka tugeze kuri 85% mu Ukuboza. Ni ikigaragaza ko hari ingaruka nziza byagize.”
Magingo aya Gisagara ni yo iza ku isonga mu bwitabire bwa Mituweli aho igeze kuri 97%; Gakenke ni 94,3%; Nyaruguru ikagira 93,1%; Gicumbi ni 92,1% naho Kirehe ifite 90,5%.
Uturere twa nyuma ni Musanze na Rubavu dufite 78,9%, Nyarugenge ifite 72,6%, Gasabo ikagira 72,4% na Kicukiro ifite 68,9%.
Ntigurirwa yavuze ko kwishyura umusanzu w’umwaka utaha bizatangira muri Mutarama 2022. Kandi ni uburyo bwiza gutangira kwishyura kare uko ushoboye kuko umwaka wundi wa Mituweli utangira waramaze kwishyura bityo ugakomeza kwivuza nta nkomyi.
Yagaragaje ko bidakwiye kuba hari uwakwishyura 75%, akareka kwishyura 25% asigaye kuko bishobora gutuma atabona serivisi z’ ubuvuzi akoresheje Mituweli igihe cyose yaba atarishyura umusanzu wose.
Abagenerwabikorwa ba Mituweli bishyurirwa 90% by’ikiguzi cy’ubuvuzi bahawe ku bitaro, bakiyishyurira 10%, naho ku mavuriro y’ibanze n’ ibigo nderabuzima bakishyura 200 Frw gusa kuri serivisi bahawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!