Ni ibitaro byubatswe mu 1958, bitahwa ku mugaragaro tariki ya 1 Kamena 1962.
Ibitaro byubakiwe mu gihe kimwe birimo ibya Kibuye, ibya Mugonero n’ibya Gitwe byamaze kuvugururwa bishyirwamo amagorofa.
Ibitaro bya Kirinda, nubwo naho hari inyubako zongewemo, inyinshi mu nyubako zabyo zirashaje ndetse harimo n’izigisakaje amabati ya asbestos bivugwa ko umukungugu uyavaho utera kanseri.
Sindayigaya Elphase w’imyaka 64, utuye mu Kagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi yabwiye IGIHE ko kuba ibi bitaro bishaje bibangamiye imitangire ya serivisi.
Ati “Aho abarwayi barwarira n’aho abakozi bakorera ubona hatagutse. Ibindi bitaro byubakiwe rimwe ubu bifite amagorofa. Twifuza ko na hano i Kirinda bakwagura bakubaka amataje nk’ahandi.”
Muri ibi bitaro icyumba cyakirirwamo abatwite baje kwipimisha inda ni na cyo cyakirirwamo abaje kubyara. Abamaze kubyara bose bashyirwa mu cyumba kimwe, baba ababyaye neza n’ababyaye babazwe. Abivuza uburwayi bwo mu mutwe bavurirwa mu cyumba kimwe n’abivuza indwara zo mu mubiri.
Sinibagiwe Anastase umaze igihe akora muri ibi bitaro avuga ko ubuke bw’ibyumba muri ibi bitaro biri mu bibangamiye imitangire ya serivisi nubwo nk’abaganga bagerageza kwishakamo ibisubizo.
Ati “Indi mbogamizi ni uko icyumba gishyirwamo abana bavutse igihe kitaragera kitegeranye n’inzu y’ababyeyi. Biteye impungenge kuko umwana wavutse atagejeje igihe kumunyuza hanze ashobora kuhandurira indwara kuko umubiri we uba utaragira ubudahangarwa.”
Umushumba Mukuru w’Itorero Église Presbytérienne au Rwanda (EPR), Rev. Dr. Bataringaya Pascal mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikibazo cy’inyubako z’ibitaro bya Kirinda zishaje bakiganiriyeho na Minisiteri y’Ubuzima, kuko ari ibitaro itorero rifatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Ati “Twaganiriye na Minisitiri w’Ubuzima ko tuzabanza kuvugurura Ibitaro bya Remera Rukoma kuko nabyo ari ibya EPR hanyuma tukabona kuvugurura ibya Kirinda, kuko ntabwo twabitwarira rimwe.”
Umuhanda unyura mu bitaro
Abivuriza n’ababikoreramo mu Bitaro bya Kirinda bavuga ko mu bibangamiye imitangire ya serivisi muri ibi bitaro harimo ikibazo cy’imodoka zinyuramo hagati, ziteza urusaku n’akajagari.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, asaba abanyuza imodoka mu bitaro bya Kirinda kubireka kuko hari undi muhanda ugera ku Biro by’Umurenge wa Murambi utanyuze mu bitaro hagati.
Ibitaro bya Kirinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120, biganjemo abo mu turere twa Karongi, Muhanga, Ngororero na Ruhango. Buri munsi byakira abarenga 30, abivuza bacumbikiwemo bashobora kugera ku 146.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!