Ibi Afurika ibigezeho nyuma y’imyaka ine nta murwayi n’umwe w’imbasa ugaragara kuri uyu mugabane.
Imbasa ni indwara ikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu, aho yakunze kugaragara cyane mu bihugu bya Afurika birimo Nigeria, Cameroun, Centrafrique na Sudani y’Epfo.
Nyuma y’igihe iyi ndwara yarabaye karande kuri uyu mugabane, Nigeria nicyo gihugu cya nyuma cyatangajwe ko cyigaranzuye iyi ndwara nyuma yo kumara imyaka itatu nta murwayi n’umwe ugaragaweho imbasa.
Umuyobozi wa ARCC, Rose Gana Fomban Leke, yavuze ko ashimishijwe no gutangaza iyi nkuru nziza.
Yagize ati “Uyu ni umunsi w’amateka kuri Afurika, ARCC inejejwe no gutangaza ko aka gace kujuje ibigenderwaho kugira ngo byemezwe ko indwara y’imbasa yaranduwe kuko mu myaka ine nta murwayi n’umwe w’iyi ndwara wagaragaye.”
Nubwo kuri uyu munsi aribwo byemejwe ko Umugabane wa Afurika wahashyije imbasa hari hashize imyaka 27 nta murwayi w’iyi ndwara ugaragaye mu Rwanda kuko uwa nyuma yagaragaye mu 1993, ndetse kuri ubu mu Rwanda abana 93% barayikingiwe kandi inkingo bazihawe neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!