00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AHAIC 2023: Integuza ku bwikube bw’impfu zikomoka ku ndwara zitandura muri Afurika

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 March 2023 saa 06:14
Yasuwe :

Impuguke mu by’ubuzima zagaragaje ko uru rwego ku mugabane wa Afurika ruri mu kaga bitewe n’ubwiyongere bw’indwara zitandura ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bidasiba guhitana abatari bake.

Ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuzima muri Afurika (The Africa Health International Conference Agenda: AHAIC) iteraniye i Kigali ku nshuro ya gatanu, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 8 Werurwe uyu mwaka.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, Amref Health Africa, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe ubugenzuzi no gukumira indwara (Africa CDC).

Ihuje abayobozi bakuru ku mugabane wa Afurika, abanyepolitiki, abashakashatsi, abagena za politiki na sosiyete sivile mu biganiro byibanda ku gushaka icyakorwa mu kwinjiza iby’imihindagurikire y’ibihe muri politiki z’ubuzima.

Umuyobozi mukuru wa Amref Health Africa, Dr Githinji Gitahi, yavuze ko iyi nama ibaye mu bihe bikomeye aho umugabane wa Afurika wahungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, iz’imihindagurikire y’ibihe, intambara muri Afurika n’ahandi ku isi ndetse n’ikosha ry’ikiguzi cy’ubuzima.

Nubwo umutwaro wa Covid-19 wagabanutse, indwara nka Ebola, Cholera n’izindi ngo zigaragaza ko urwego rw’ubuzima muri Afurika ruri mu kaga.

Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo amapfa, inzara n’imyuzure biri guhitana ubuzima bw’abatari bake hirya no hino kuri uyu mugabane.

Dr Githinji yongeyeho ko nubwo Afurika ifite uruhare ruto mu kohereza imyuka yangiza ikirere no kongera ubushyuhe ku isi, ari yo ya mbere mu kuzahazwa n’ingaruka zabyo.

Ikindi ni uko ngo umutwaro w’indwara zitandura muri Afurika ukiremereye kubera ko 40% by’indwara zititaweho ziboneka kuri uyu mugabane kimwe na 95% bya malaria na 36% by’igituntu.

Yagize ati “Indwara zitandura ziri gutwara ubuzima bw’abatari bake mu cyiciro cy’abakuze. Mu 2030, mu myaka irindwi uhereye none, impfu ziterwa n’indwara zitandura zizarenga iziterwa n’izandura, iz’abana, iz’abapfa mbere yo kuvuka ndetse n’iz’abagore zose zikomatanyije.”

Yasobanuye ko abahitanwa na diabete ubwayo baziyongeraho 28% aho miliyoni 55 z’abantu muri Afurika bazatakaza ubuzima bayizize ndetse abagera ku bihumbi 700 bakazapfa bazize kanseri.

Ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe byongereye ubukana bw’amapfa n’imyuzure, ibura ry’ibiribwa byenyegeza amakimbirane imbere muri za sosiyete.

Abahababarira cyane ni abafite intege nke nk’abagore, abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’abafite ubumuga babayeho mu bukene cyane cyane abo mu bihugu bifite umutekano muke.

Nubwo bimeze bityo, uyu muyobozi yavuze ko ibisubizo biri mu maboko y’Abanyafurika mu gihe baba bahuje imbaraga bagafatanya.

Ati “Abanyafurika bafite imbaraga zo kugena ahazaza habo, atari ubuzima bwiza bw’abatuye umugabane wabo gusa ahubwo n’ubwa buri wese ku Isi.”

Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo ku buzima

Abahanga mu nzego zitandukanye bavuga ko imihindagurikire y’ibihe n’ubuzima ari ibintu bidashobora gutandukanywa nyamara hashize imyaka myinshi bifatwa nk’ibintu bibiri bidafite aho bihuriye.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko abantu ari bo bagira uruhare mu kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima kandi ko ari na bo bagomba kurusubiranya.

Ati “Iyi nama ni umwanya wo kongera gutekereza ku nshingano zacu ku bidukikije tubamo n’umurage tuzasigira abana bacu. Ibyo ni byo abahanga muri siyansi bita “One Health” bigomba kutuyobora nk’ikipe ko dufite inshingano zo kurengera ibidukikije. Imihindagurikire y’ibihe ni ikintu kiriho, si ikibazo cy’izindi nzego, ni ikibazo cy’ubuzima bwacu dukeneye kwitaho vuba na bwangu.”

"One Health" ni ubufatanye busabwa ku bo mu nzego zitandukanye imbere mu bihugu no ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kugera ku buzima bwiza bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije.

Minisitiri Nsanzimana yakomeje agira ati “Ni bwo buryo bwa nyabwo bwo kwitegura ibyorezo byo mu gihe kiri imbere. Indwara zishobora kwaduka ariko uko tuzirwanya hakiri kare zitarahinduka ibyorezo ni byo bigaragaza ko twiteguye neza.”

Muri iyi nama nta mpapuro zakoreshejwe ku bavuze imbwirwaruhame mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. U Rwanda rwayakiriye uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha ni rwo ruzayakira. Ni yo Nama Mpuzamahanga yatangiriye muri Afurika bikozwe n’Abanyafurika ku nyungu z’Abanyafurika uhereye mu 2014.

U Rwanda rwakiriye iyi nama ndetse ni rwo ruzakira n'iy'umwaka utaha
Iyi nama ihuje abayobozi bakuru ku mugabane wa Afurika, abanyepolitiki, abashakashatsi, abagena za politiki na sosiyete sivile
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yari mu bitabiriye ifungurwa ry'iyi nama
Dr Githinji yavuze ko nubwo Afurika ifite uruhare ruto mu kohereza imyuka yangiza ikirere itabura kuzahazwa n’ingaruka zabyo
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko hagomba kugira igikorwa mu maguru mashya mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe kuko ziteza ibibazo byinshi by'ubuzima

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages