00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakosa y’abaforomo n’ababyaza ntakwiye kwitirirwa ubumenyi buke

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 28 January 2015 saa 07:32
Yasuwe :

Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda ruravuga ko kuba ababyaza babyiga muri kaminuza batarabitangiriye mu mashuri yisumbuye nta sano bifitanye n’amakosa ya hato na hato abagaragaraho.
Mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri , yateguwe n’uru rugaga yiga ku dushya n’uburyo ubuforomo n’ububyaza byanozwa. Umuyobozi Wungirije w’Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Gasanganwa Marie Claire, yatangarije IGIHE ibyo bita amakosa cyangwa uburangare hari igihe biterwa n’imikorere mibi no (…)

Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda ruravuga ko kuba ababyaza babyiga muri kaminuza batarabitangiriye mu mashuri yisumbuye nta sano bifitanye n’amakosa ya hato na hato abagaragaraho.

Mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri , yateguwe n’uru rugaga yiga ku dushya n’uburyo ubuforomo n’ububyaza byanozwa. Umuyobozi Wungirije w’Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Gasanganwa Marie Claire, yatangarije IGIHE ibyo bita amakosa cyangwa uburangare hari igihe biterwa n’imikorere mibi no kutumvikana.

Ati “ Iyo ikipe y’abakozi itumvikanye ,hari igihe haba amakosa kandi akaba yagira uwo yitirirwa. Mu buryo bw’imyigishirize turashaka kuzamura ubumenyi bw’umuforomo.Mu myigire y’abaforomo ntibige amasomo mu magambo , ahubwo bige ibijyanye no guha agaciro cyane umurwayi no kumwitaho , ikibazo si uko baba batararize ibyo bakora mu mashuri yisumbuye.

Abaforomo n'ababyaza bari kumwe n'abarimu babo bize ku gusubizo cyo kurandura amakosa abarangwamo

Dr Donatilla Mukamana, ushinzwe abiga ububyaza n’ubuforomo avuga ko iyi nama igamije kubafasha gukora ubushakashatsi bw’ibibazo n’amakosa agaragara mu mwuga w’ububyaza n’ubuforomo.

Dr Mukamana avuga ko iyo amakosa agaragaye mu mikorere y’ababyaza, bimenyeshwa Inama y’Igihugu y’ababyaza n’abaforomo, umubyaza akurikiranwa hakurikijwe imiterere y’ikosa yakoze.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu byose byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Atangiza iyi nama Minisitiri w’Ubuzima , Dr Agnes Binagwaho yahamagariye abarimu bigisha ubuforomo n’ububyaza kujyana n’udushya mu gihe bigisha. Yibutsa ko abaforomo n’ababyaza bafatiye runini igihugu.

Min Binagwaho yakomeje abwira abaforomo n’ababyaza kurushaho kuba ikiraro gihuza abarwayi n’abaganga kugira ngo umurwayi arusheho guhabwa serivisi nziza .

Yavuze kandi ko ubuvuzi bwateye imbere mu Rwanda, ugereranyije no mu bindi bihugu kuko ubuvuzi butagendera ku mubare w’amafaranga abushorwamo ahubwo bugendera kuri servisi nziza z’ababutanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages