Ni ikoranabuhanga rikusanyirizwamo amakuru ya serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu mavuriro ku buryo umuganga cyangwa umurwayi bashobora kuyageraho batavuye aho bari.
Iri koranabuhanga rishyirwamo amakuru yose y’umurwayi kuva atangiye kwivuza ku buryo umuganga ashobora kwisobanurira neza imiterere y’uburwayi bwe kuko atari buri wese ushobora kwibuka ibyo muganga yamubwiye.
Umuforomo wo mu Bitaro bya Kabutare, Uwimana Clarisse, yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga byabafashije kubika amakuru y’abarwayi kandi ari ikintu gifasha mu kunoza serivisi zitangwa.
Ati “Ibintu by’ibitabo kubibika byashoboraga gutakara cyangwa ahantu ubika hakaba hatizewe cyane. Turashima Leta y’u Rwanda kuko yakoze ibintu byinshi bikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi.”
Umuturage wo mu Karere ka Nyanza, Nyirahabimana Marie Louise, yashimye uko ikoranabuhanga riri kubafasha kubona serivisi zo kwa muganga mu buryo bwihuse.
Ati “Ikoranabuhanga ryaraje, dusigaye dutanga ibizami, ntitwirirwe tuvuga ngo turajya guhagarara igihe kinini, ikoranabuhanga rigahita ritugeraho tukabona ibisubizo. Turasaba ko badukorera ubuvugizi ku buryo na Rendez-Vous dusaba bajya babyohereza mu mashini tutiriwe dutwara impapuro mu ntoki.”
Ukwishaka Pierre wo mu Karere ka Gisagara na we yavuze ko bifuza ko no gusaba rendez-vouz no koherezwa ku bindi bitaro usanga hagikoreshwa ikaramu, agasaba ko hashyirwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabutare, Dr. Nzabonimana Ephraim yasabye ko ikoranabuhanga rya E-Ubuzima ryagezwa ku bitaro byose kuko ryitezweho umusanzu ukomeye.
Ati “Ubu dutegerezanyije amatsiko ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizaza riri ku rwego rwo hejuru, kuko riri ku bitaro n’ibigo nderabuzima byose. Turasaba ko byakwihutishwa kugira ngo izo nzozi n’ayo matsiko byo gufasha abarwayi mu buryo bwihuta tubigeraho muri uyu mwaka.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko iri koranabuhanga rizaba ryagejejwe mu bigo nderabuzima n’ibitaro byose bitarenze muri 2025.
Ati “Icyizere kiracyahari bitewe n’aho tugeze. Hari sisiteme nshya yitwa E-Ubuzima turimo gukwiza mu mavuriro yose, hari aho twamaze kurikwiza neza birarangira nko mu mavuriro agera kuri 200. Urabibona ahakiri ibibazo, hari ukwiyandikisha, kwishyura, gufata imiti, randez-vous. Ibyo byose turashaka ko uyu mwaka wa 2025 bikemuka.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 510, ibitaro bingana na 57, amavuriro y’ibanze arenga 1200 na ho ibitaro bya Kaminuza ni bitandatu.






Ibitekerezo 0