00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayeri y’abiyita abavuzi gakondo b’i Rwanda mu guhimba imiti

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 23 November 2017 saa 07:37
Yasuwe :

Abanyarwanda batari bake iyo barwaye bagira uko bivuza; hari abareka kwivuza ngo ubuhangare bw’umubiri butsinde indwara, aberekeza kwa muganga wa kizungu cyangwa abitabaza abavuzi ba gakondo.

Abavuzi gakondo cyera bakoreraga iwabo mu rugo bakahakirira ubagannye, bakagira uburyo bwo gupima indwara no kuzivura bwihariye kandi bushingiye ku muco, bagatanga imiti ikozwe mu bimera n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubu ubuvuzi gakondo bwateye imbere, usanga hari abafite amavuriro n’abafite amaduka y’imiti, bari mu makoperative no mu ngaga zibahuza, nka AGA, UAGA na UMUAGA.

Muri izi ngaga urwatangiye ari urwa mbere ni, AGa Rwanda Network yacitsemo ibice hakavuka, UAGA, nayo yaje kuvukamo UMUAGA.

Imiti bakoresha bavura ahanini usanga idahuye n’intego yabo yo kuvura bakoresheje umwimerere w’ibimera n’ibindi biremwa.

Ubwo IGIHE yasuraga bamwe muri aba bavuzi, berekanye imiti ariko banyuranya ku biyigize.

Hari nk’aho bakoresha ubumenyi butari bwinshi bafite mu butabire bakemeza ko ikimera runaka gishobora kuvura umuntu kuko cyibitsemo ibinyabutabire byafasha umubiri kugubwa neza.

Umwe utashatse kwivuga izina ukorera ahitwa ku Mashyirahamwe muri gare ya Nyabugogo ati “Igisura” ni umuti uvura inzoka, ugatera umuntu kunanuka, urimo ‘Fer, Calcium na Magnesium’.

Ariko mugenzi we ukorera mu nyubako yo ‘kwa Mutangana’ ati ‘Igisura kirimo Phosphate.

Abandi baganiriye na IGIHE berekanye imiti iri mu mapaki atariho aho ikomoka n’ibiyigize kandi yanditseho ko ivura ibintu byinshi cyane.

Nk’umuti witwa Gwende bemeza ko uvura umunaniro ukabije, ibicurane, imyanya y’ubuhumekero, umubyibuho, amibe n’izindi nzoka zo mu nda ndetse n’umwijima.

Umuganga uwucuruza nawe utashatse kwivuga yemeza ko awutumiza muri Tanzania, kandi ko umusaza witwa Dr. Gwende ari we wawukozeho ubushakashatsi agasanga uvura izo ndwara zose.

Uwitwa Kokobeka uyu muvuzi we avuga ko utera ubushake bwo gutera akabariro ukanatuma uwukoresheje atarangiza vuba.

Indi miti yo isanzwe ari ibiribwa bifungurwa buri munsi nk’inzuzi z’ibihaza n’imbuto z’amapapayi ariko bayishyira mu mapaki bakayita irindi zina bakayicuruza bayihenda bavuga ko ari imiti ivura kurusha iyo kwa muganga.

Hari n’uwabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko avura icyo yita indwara yo kunywa itabi, anerekana umusore wikorera imizigo warikize atanga ubuhamya.

Yavuze ko muganga yamuhaye umuti akamusaba kuwunywa mbere yo kunywa itabi, yarinywa akaruka, ku buryo n’impumuro yaryo imugwa nabi.

Ariko nyuma y’igihe kitageze ku minota mirongo itatu yongeye kugaragara hafi aho arinywa ntacyo yikanga, aza kwemera ko yari yavuganye n’umuvuzi kubeshya ngo abakiriya baze.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi gakondo (UMUAGA) Jean Bosco Sibomana, yemeza ko imiti acuruza yose yujuje ubuziranenge, ndetse n’abacuruza ibitujuje ubuziranenge Leta yabahagurukiye.

Ati “Abacuruza imiti mu buryo bwa magendu n’abatwiyitirira mu byo bacuruza Leta yarabahagurukiye duhora tubona bagabanuka umunsi ku munsi, twe twagerageje kwisuganya ahasigaye ni aha Leta ngo isohore itegeko ritugenga turigendereho.”

Hashize igihe kinini Minisiteri y’Ubuzima itangije gahunda yo gufunga amavuriro gakondo adafite ibyangombwa.

Ku ya 4 Mata 2017, Anastase Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko Minisante ikurikirana bya hafi ibikorwa by’Abavuzi Gakondo hakaba harimo gutegurwa Politiki n’Itegeko bizafasha kunoza imikorere yabo.

Sibomana avuga ko igihe iri tegeko ritarajya ahagaragara abavuzi gakondo bemewe bazakomeza guhura n’imbogamizi n’ubuzima bw’Abanyarwanda bukajya mu kaga kubera ibintu bitazwi bakomeza kugotomera bazi ko ari imiti.

Mu minsi ishize, iyi Minisiteri n’inzego z’umutekano zatangiye imikwabu abiyita abavuzi gakondo bafungirwa ibikorwa abandi barafungwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages