Abantu benshi bagaragaje impungenge batewe n’iy’indwara bifashishije urubuga rwa Twitter, ndetse bamwe basaba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse na Ministeri y’Ubuzima gukora ubushakashasti kugira ngo harebwe niba atari ari ikindi cyorezo cyadutse.
Nathalie Munyampenda usanzwe ari Umuyobozi wa Kepler niwe yatanze igitekerezo avuga ko kuva umwaka watangira nta muntu babana wigeze urwara ibicurane ariko muri iki gihe buri wese mu muryango we yayirwaye.
Yasubijwe n’abantu benshi bavuga ko bafite ikibazo kimwe, ndetse banagaragaraza ko iyi ndwara iri gufata abana cyane.
Uwitwa Dollars Kalimba yagize ati “Nari naraketse ko ari umuryango wanjye wonyine ufite ikibazo cy’inkorora n’ibicurane, iyi ndwara ni njye yatangiriyeho nyuma yo gufata urukingo rwa kabiri rwa Covid-19, ndakorora hafi ukwezi, nyuma bifata n’umwana wanjye ufite amezi atandatu, ibi bintu birakomeye, RBC na Minisante nibadufashe rwose.”
Undi witwa Mrs Be yagize ati “Abana nibo iri gufata cyane, ujya kuvuza umwana yakira, akajya ku ishuri akayigarura.”
Bahati Ngarambe we yavuze ko yari agiye gukura umwana mu ishuri kubera iyi ndwara y’ibicurane n’inkorora. Ati “Habuze gato ngo umwana mukure mu ishuri, ibimenyetso ni nk’ibya Malaria, umuriro mwinshi, kuruka, n’ibindi.”
This cold that is going around Kigali is really strong, please take care.
We haven't been sick at all in over a year in my home and now everyone has been down for a week and counting.
— Nathalie Munya (@nathmunya) May 24, 2021
Jesus! I thot it's only in my family with this cough and flu, it started with me after I got the 2 Covid19 vaccine jabs, I coughed for almost a month, later it spread to my 6month baby, it's so tough! Plz @RBCRwanda & @RwandaHealth find out on this, plz.
— Dollars Kalimba (@DollarsGisa) May 24, 2021
Kids are suffering more😢😢, today u treat your kid, she goes to school she brings it back😞
while last year kids spent the whole year without going to the hospital... this is terrible 😞 😢— Mrs Be (@MrsBe9) May 24, 2021
The girls are suffering. It is too strong. Must be a strain our researchers should look at.
— Edmund Kagire (@kagire) May 24, 2021
Umuyobozi w’ibitaro bya Polyclinique de l’Etoile bihereye i Remera, Dr Birahira William, yabwiye IGIHE ko iyi ndwara y’ibicurane n’inkorora yiyongereye cyane muri iki gihe ndetse ko mu barwayi barenga 150 bakira ku munsi, kimwe cya gatatu cyabo baba baje kwivuza ibicurane.
Yagize ati “Abarwayi babaye benshi cyane baza bafite ibimenyetso by’ibicurane ndetse n’umuriro, tukikanga ko ari Covid-19, tukabapima tugasanga ntayo.”
“Ni ikintu kimeze nk’icyorezo abarwayi benshi ni uko barwaye, hari n’ababa biyongereyeho gukorora. Ariko turabapima tugasanga hari abafite ibicurane bisanzwe, abafite ibivanze na infection yo mu maraso cyangwa se ibiri kumwe n’umusonga, bose turabavura nyuma y’iminsi itatu itarenze itanu baba bamaze gukira.”
Uyu muganga yakomeje avuga ko nubwo ibi bicurane byiyongereye nta gikuba cyacitse kuko ari ibisanzwe bibaho buri mwaka muri aya mezi.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson, yavuze ko bafashe ibipimo binyuranye bagasanga ibi ibicurane bisanzwe ndetse ko bimenyerewe muri iki gihe ko iyi ndwara yiyongera.
Ati “Kuva mu kwezi kwa Kane kugera mu kwezi kwa Gatanu, ibicurane bigenda byiyongera, ariko kugira ngo tumenye neza yuko nta kibazo atari icyorezo turapima tukareba niba harimo virusi y’ubundi bwoko ishobora kuvamo ikindi cyorezo […] twarapimye ngo turebe ko atari ukwihinduranya kwa virusi dusanga ntabwo kwabayeho, iriho ni virus isanzwe.”
Yahumurije abantu ababwira ko nta kibazo cy’ibi bicurane n’inkorora biri kuba byinshi muri iki gihe abasaba gukomeza kwirinda. Ati “Abantu bakomeze birinde ibicurane, cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19, wambaye agapfukamunwa neza ntabwo wakwandura.”
Dr Birahira yagiriye inama abantu ko bagomba gukora siporo muri iki gihe kugira ngo imyanda yo mu mubiri isohoke, ubundi banywe amazi menshi kuko byatuma ibicurane bikira batiriwe bajya kwa muganga.
Yabasabye kandi kujya kwivuza igihe bafashwe nayo kugira ngo batayitiranya na Covid-19 kuko bifite ibimenyetso bimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!