Byatangajwe n’urwego rw’ubuzima rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NNS, ndetse rwavuze ko abo Banyamerika bose bari muri ubwo bwato uko ari 17 bahawe indege ibasubiza muri Amerika kugira ngo bajye kwitabwaho birushijeho.
Hantavirus ni indwara iterwa na virusi zikunze kuba mu ngugunnyi/inkegesi (rodents) cyane cyane imbeba. Abantu bashobora kuyandura binyuze mu guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa, cyangwa amacandwe y’izo ngugunnyi/inkegesi.
Bayandura kandi binyuze mu gukora ahantu handuye umuntu akikora ku munwa, ku izuru, cyangwa mu maso, kurya cyangwa kunywa ibiribwa n’amazi byanduye.
Iyi virusi yatangiye kongera kugarukwaho cyane ubwo abantu 150 bari mu bwato bwa M/V Hondius bari mu rugendo rwatangiye muri Werurwe 2026 rwerekeza kuri Antarctique, ariko bamwe batangira kugenda bapfa, biza gutahurwa ko ari Hantavirus iri kubahitana.
Ubwo bwato bwahise busa n’ubugiye mu kato kuko bwaheze mu nyanja hafi y’Ibirwa bya Canary kuko ibihugu bitandukanye byanze kubwakira, byanga ko ababurimo bashobora kuba bafite iyi ndwara bakaba bayanduza abandi.
Icyakora ibihugu bitandukanye byatangiye kugenda bicyura abaturage babyo baburimo, aho abenshi bahitaga babanza kunyuzwa mu kato.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!