Izi nkingo zageze i Kigali kuri uyu wa 11 Ukuboza 2021, bituma umubare wa dose z’inkingo iki gihugu kimaze guha u Rwanda nk’impano ugera kuri miliyoni 2.3.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman yatangaje ko mu byumweru bike biri imbere iki gihugu kizongera kigaha u Rwanda izindi doze z’inkingo miliyoni eshatu binyuze muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo kuri bose.
Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda ivuga ko impano y’inkingo ari ikimenyetso cyerekana ubushake bwa Amerika ku gukorana n’abaturage ndetse na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.
Kugeza ubu abarenga miliyoni 6.8 bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo mu Rwanda mu gihe abarenga miliyoni 4 bamaze gukingirwa byuzuye.
Intego igihugu cyari cyihaye yo gukingira 30% by’abaturarwanda bitarenze 2021 yamaze kugerwaho ndetse gifite intego y’uko umwaka wa 2022 uzarangira hamaze gukingirwa 70% by’abanyarwanda bemerewe gufata inkingo za Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!