Dr. Karekezi ari mu Banyarwanda barindwi n’umunyamahanga umwe ukorera mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, baba bagomba kwita ku Banyarwanda barenga miliyoni 14 n’abandi banyamahanga babarizwa mu Rwanda.
Ni bake cyane kuko Ishami rya Loni ryita ku Buzima OMS, rivuga ko byibuze abaturage baba bakurikiranwa neza iyo umuganga umwe akurikirana abantu ibihumbi 100. Ukoze imibare urasanga mu Rwanda umuganga umwe yita ku barwayi miliyoni 1,7.
Bisobanuye ko byibuze u Rwanda rwaba rufite abahanga mu kubaga ubwonko 140, kugira ngo rugere kuri iyi ntego ya OMS, ibigaragaza uburyo hakiri umusozi munini wo kurira.
Ni abaganga babarizwa mu bitaro bine bikuru byo mu Rwanda birimo ibya Gisirikare biri i Kanombe, ibyitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali n’ibya Butare. Dr. Karekezi we akorera mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Mu kiganiro Long Form cya Sanny Ntayombya, Dr. Karekezi yavuze ko baba bafite umurimo munini wo gukora, ariko akagaragaza ko uko biri kose hari intambwe imaze gutera ugereranyije no mu myaka nk’icumi ishize.
Ashingira k’uko u Rwanda rwabonye umuganga wa mbere uzobereye mu kubaga ubwonko mu 2007, icyo gihe yitaga ku bagera kuri miliyoni 10.
Mu bibafasha kwita kuri aba bantu ni uko u Rwanda rugendeka, aho umuntu wese ashobora kugera ku bitaro agasuzumwa.
Bitandukanye n’uko mu myaka yashize nta bikoresho byari bihagije byo gupima abafite ibibazo by’ubwonko, kuko rwari rufite nka CT Scan imwe nta MRI kugeza mu 2010, ubu izi mashini zifasha mu gusuzuma ibirimo n’ubwonko zashyizwe mu bitaro bitandukanye.
Dr.Karekezi ati “Ibintu byose byabaga biri i Kigali. Tekereza na we umuntu wabaga yakoze impanuka y’imodoka ari kuvira mu bwonko ari i Rusizi. Byasabaga ko agomba kuzanwa i Kigali muri KFH, ukamusuzuma wifashishije CT Scan ni ba atapfuye, ukagerageza kumurokora. Wibuke ko byakorwaga n’umuntu umwe.”
Ku kwezi Dr. Karekezi ashobora kubaga abantu bari hagati ya 30 na 40. Bisobanuye umwe ku munsi ariko hari n’igihe bagera kuri batatu bijyanye n’uko akazi kagenze.
Mu gutanga ubu buvuzi bahera ku bafite ibibazo byihutirwa nk’abagize impanuka, abafite ibibyimba bibarembeje, kuba disk z’urutirigongo zagira ikibazo bigatuma agira ‘paralysie’ n’ibindi biba byihutirwa.
Bagira n’abandi bantu baba bagaragaweho indwara z’ubwonko zidasaba ko umuntu abagwa ako kanya, ariko na zo ziba zigomba gukurikiranwa kuko mu gihe gito zahitana abazifite baramutse badakurikiranwe.
Ati “Buri munsi tuba dufite abarwayi tuba tugomba gufasha mu buryo bwihutirwa. Ntuba ugomba guhitamo, niba akeneye kubagwa ako kanya ahita afashwa. Niba umuntu ari kuvira mu bwonko, niba ikibyimba cyamenetse, ashobora kubura amaraso yose. Ugomba guhita umufasha ako kanya. Hari n’abandi bashobora gutegereza amasaha make, bijyanye n’uko imirimo mu zindi nzego zihagaze.”
Nubwo ari akazi kagoye, ntibimubuza gushaka umwanya akaruhuka. Ati “Turitegura tukamenya ko buri wese yafashe iminsi 30 ye y’ikiruhuko, akita ku muryango, agatembera akongera imbaraga mu bugingo kuko nta buryo yakwita ku baturage mu gihe atameze neza.”
Nk’umuntu umaze imyaka irindwi atanga ubu buvuzi, agaragaza ko amaze kugira ubunararibonye bumuha ububasha bwo gufasha abantu uko ashoboye ibyago bikaba bike bijyanye n’ubukomere bw’ikibazo umurwayi afite.
Dr. Karekezi agaragaza ko nta ko bisa kuganwa n’umuntu ufite ikibyimba mu mutwe, kanseri n’ibindi byibasira ubwonko, akamuvura agakira. Ati “Wumva ko ubayeho ubuzima bufite intego, uba ari wowe wa nyuma ugomba gutuma abaho, uba ugomba kugashaka uburyo wamufasha.”
Abarenga 80% by’ababagwa ubwonko baba babitewe n’impanuka
Dr. Karekezi yavuze ko mu by’ingenzi bibangamiye ubuzima bw’ubwonko butuma umuntu ashobora kubagwa birimo gukomereka umutwe n’urutirigongo, umuntu yagize ink’impanuka y’imodoka, uwahanutse ahantu, uwakubiswe n’ibindi. Ibi byihariye 80% by’abarwayi bakira.
Impanuka za moto n’iz’amagare ziri mu biyoboye ibindi bituma umuntu ashobora kubagwa ubwonko.
Ku cyumweru hashobora kuboneka abantu nka 20 bafite ibibazo by’ubwonko, bigizwemo uruhare n’izi mpanuka. Muri bo habagwa nka 10 bijyanye n’ubukomere bw’ibibazo byabo.
Izindi ndwara zijyanye n’izifata urutirigongo bitewe n’uko amagufa yarwo ari gusaza (degenerative disk) bikaba byatuma ibice by’umubiri bidakora neza, ibibyimba, stroke n’izindi.
Ibibyimba bikunze gufata ubwonko cyane ni ibizwi nka ‘meningioma’. Bikurira mu gice cy’umubiri kizwi nka ‘meninge’.
Dr. Karekezi yavuze ko ibi bibyimba bikunze gufata cyane abagore kurusha abagabo. Impamvu ni uko bishingira ku misemburo ya kigore izwi nka ‘estrogen na ’progesterone’ igenzura ibijyanye no gutwita.
Ni ibibyimba bishobora gukura iyo iyi misemburo iri hejuru kuko utunyangingo twabyo tuyakira vuba bigatuma byakura cyane.
Kuko ibi bibyimba bikura gake ariko bikabyiga ubwonko, biba bigoye kubitahura. Bifata imyaka n’imyaka kugira ngo gikure. Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ubifite, birimo nk’imyitwarire y’umuntu, ubuhumyi n’ibindi.
Ati “Niba cyarafashe nko ku gice cy’imbere ku mutwe, kigenzura imyitwarire, umuntu ashobora kurangwa n’umujinya ukabije, abantu bakamufata nk’udashobotse nyamara mu mutwe bitagenda neza.”
Ni ikibyimba gikura cyane ku buryo gishobora no kurenza ingano y’agapira ka tennis, kigasunika ubwonko cyane, Dr. Karekezi akavuga ko uko kibyimba ari ko ibimenyetso bigaragara, icyakora gukura kwabyo bigabanyuka uko umuntu asatira imyaka yo gucura kuko ya misemburo iba itakirekurwa cyane.
Dr. Karekezi yavuze ko hari indwara z’ubwonko zishobora kwirindwa, nka stroke n’indi zijyanye n’umuvuduko w’amaraso kenshi kuko ziva ku ndwara zitanduka nka diabetes, umuvuduko w’amaraso n’ibindi bituruka ku mibereho ya muntu.
Icyakora hari izindi nk’ibibyimba umuntu atakwirinda kuko umuntu uwo ari we wese ashobora kubyuka agasanga yagize nk’ibibyimba.
Ati “Nta kintu wakora ngo urwanye ikibyimba cyo mu bwonko. Gishobora kukuzaho isaha iyo ari yo cyose, ntigihitamo. Hari n’ibikomoka ku ndwara z’uruhererekane rw’imiryango nubwo bidakunze kubaho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!