Umugore w ‘imyaka 37 wo mu gihugu cya Brésil yabazwe vubavuba mu bitaro bya Cabo Frio mu majyepfo y’uburasirazuba, nyuma y’ibyumweru 41 yamaze atwite.
7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko mu gihe uyu mugore yajyanwaga mu cyumba cyo kubaga (salle d’opération) abaganga basanze mu nda ye nta mwana urimo.
Abaganga bafashe icyemezo cyo kumubaga nyuma yo kumusuzuma ntibumve umutima w’umwana utera, ibi bikaba byaraterwaga n’uko nta mwana wari mu nda ye.
Umugabo w’uyu mugore yatangarije abaganga ko iyi ari inda ya kabiri uyu mugore yari atwaye mu mwaka umwe, yongeraho ko mu mwaka ushize uyu mugore yabwiye umugabo we ko yakuyemo inda ariko ntiyamwereka urupapuro rwerekana ko umwana yapfuye (certificat de décès.)
Nyuma abaganga bafashe icyemezo cyo kumwohereza (uyu mugore) ku baganga bo mu mutwe, kuko ngo babona atwita inda zitabaho ahubwo aba yishyizemo ko atwite bityo akagaragaza n’ibimenyetso bigaragazwa n’ umugore utwite.



















TANGA IGITEKEREZO