Abagize Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda y’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ,ubwo bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abanduye SIDA bagaragaje ko abagera kuri 70% by’ababana n’ubwandu batazi amategeko abarengera iyo bahutajwe.
Ubukangurambaga bwakozwe kuwa 01 Werurwe, bugamije kurandura ihezwa rikorerwa abanduye aka gakoko kugera ku kigero cya 0% mu mwaka wa 2020.
Umuyobozi w’iri huriro, Uwayezu André , avuga ko hamwe na hamwe hakigaragara ihohoterwa rikorerwa ababana n’ubwandu.
Yagize ati”Kubera guhezwa no guhabwa akato mu miryango, mu mashuri n’ahandi, harimo abahitamo kwigunga ntibamenye n’aho bakurikiranira uburenganzira bwabo.”
Umwe mu bagize Umuryango w’urubyiruko rw’ababana n’ubwandu bwa SIDA Munyaburanga Uwase Nadege, yavuze ko bagenda bahura n’ibibazo nk’ibyo, aho usanga hari abamenya ko banduye bakagira n’ubwoba bwo kubivuga kuko baba bibaza uko bari bwakirwe mu miryango.
Aganira na IGIHE, Musabyima Epiphanie wo mu Murenge wa Ndera muri Gasabo yavuze ko mu 2015 yahuye n’ibi bibazo, aho abavandimwe be bamubujije uburenganzira bwo kugira uruhare ku mitungo y’ababyeyi,bamubwira ko ntacyo avuze.
Ati “Byakemuwe n’inzego z’ubuyobozi. Babahaye umunsi ntarengwa wo kuba bampaye ibyanjye ,ariko mbere bambwiraga ko kuba naranduye agakoko gatera SIDA ntacyo nkwiriye kubona, kuko namunzwe”.
Musabyimana akomeza avuga ko n’ubwo ibi byakemutse ,kugeza ubu nta bwumvikane buri hagati ye n’abavandimwe be, kuko yaba ari ugufata ibyemezo bireba umuryango nta na kimwe amenya .
Nubwo iri hohoterwa hari aho rikirangwa, mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, ingingo ya 237 irengera uhawe akato ,ihanisha uwahohoteye igifungo kuva ku kwezi kumwe kugera kuri atandatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500.


















TANGA IGITEKEREZO