Kuri ubu imirimo yo kubaka yamaze kurangira, hakurikiyeho iyo gukosora neza, amasuku no gutegura ubusitani bw’imbere mu bitaro. Wavuga ko imirimo yo kubaka igeze nibura kuri 99,8%.
Hari kandi ikindi igice gikomeye ari na cyo kizatuma ibitaro byimukirayo, kirimo kugezayo ibikoresho bitandukanye byo kwa muganga kandi biri ku rwego mpuzamahanga cyane ko n’ibi bitaro biri ku rwego rwo hejuru.
Ni ibitaro biri kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd, bikaba biteganyijwe ko bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.
Bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400 bivuze ko bizaba byikubye kabiri.
Ku kijyanye n’ibikoresho bigezweho, ibi bitaro byitezweho kuzaba biri ku rwego rwo hejuru kuko kuri ubu bifite ibyumba 18 bizajya byifashishwa mu kubaga utabariyemo ibyumba by’ababyeyi babyara babazwe.
Bizaba kandi bifite ibikoresho bigezweho mu buvuzi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda nk’imashini za X-Rays enye, Anti-Rays ebyiri, MRI, Radiology, n’ibindi bitandukanye.
U Rwanda ni igihugu gifite intumbero yo kubaka urwego rw’ubuvuzi ku buryo ruba igicumbi cyabwo muri Afurika kandi rugateza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri serivisi z’ubuvuzi.
Ibyo bizafasha mu kugabanya umubare w’Abanyarwanda baganaga mu mahanga gushaka ubuvuzi kuko buzaba butangirwa imbere mu gihugu ndetse kuri ubu zimwe muri izo serivisi zatangiye gutangwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku wa 5-6 Gashyantare 2026, yasobanuye ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwabashije gusimburiza impyiko abantu 83, bituma ruzigama ibihumbi 800$.
Ku ndwara z’umutima abamaze kubagwa ni abana 543 mu gihe abakuru ari 318.
Ugeze ahari kubakwa ibi bitaro, uhasanga abakozi mbarwa bari gukora imirimo ya nyuma ndetse no gukosora bimwe mu byagaragajwe na Rwanda Housing Authority ikuriye uyu mushinga ku ruhande rw’u Rwanda bigomba gukosorwa mbere y’uko bishyikirizwa Leta.
Abandi bakozi bake ni abari mu mirimo yo gutangira gutunganya ubusitani bw’ibitaro.
Abanyarwanda bahawe akazi ko kubaka muri ibi bitaro, ndetse n’ibikoresho byinshi nk’imicanga, amatafari, amabuye n’ibindi byakoreshejwe mu kubaka ni ibyo mu Rwanda.
Hari inyubako eshatu nini zubatswe mu buryo bw’amagorofa, harimo izigeretse gatanu n’izigeretse kane.
Imwe muri izo nyubako izajya yakira abarwayi bivuza bataha naho ikindi gice cyakirirwemo indembe.
Izindi nyubako ebyiri zizajya zakira abarwayi bavurirwa mu bitaro ariko zikaba ziri mu bice bitandukanye kuko inyubako imwe ikubiyemo inzu eshatu izaba irimo ibikoresho byo kwa muganga biteye imbere (medical technology building).
Muri icyo gice ni ho hazajya havurirwa indwara zananiranye hakoreshejwe ibikoresho bigezweho bizaba biri muri ibyo bitaro.
Ibi bitaro byubatswe mu buryo bugezweho, bifite icyumba gishyirwamo ibitanda icyenda, igishyirwamo bine, bibiri ndetse n’igishyirwamo igitanda kimwe kandi byose usanga ari bigari.
Bitandukanye n’ibindi bitaro, buri cyumba kigiye gifite ubwiherero n’ubwogero bwacyo ibintu bitari bisanzwe.
Byubatswe kandi mu buryo bubungabunga ibidukikije kuko umwuka uba winjira mu nzu bidasabye gucana bya byuma bikonjesha kandi buri cyumba kikagira n’ibaraza hanze, aho umurwayi utangiye koroherwa ashobora kotera Izuba no kumva amahumbezi.
Hari inzira nziza zigana mu byumba kandi zorohereza n’abafite ubumuga ariko hakaba haranateganyijwe za ‘ascenseur’ zifasha mu kugera mu magorofa atandukanye.
Ibi bitaro kandi bifite Ikibuga cy’indege za kajugujugu kizajya cyifashishwa mu gutwara abarwayi barembye bavanwa mu bice bimwe by’igihugu bagezwa kuri byo bitaro.
Binafite icyumba kizajya gitunganyirizwamo ibintu byose byerekeranye n’umwuka wo kwa muganga ‘medical gaz’ ku buryo ishobora kwifashishwa mu barwayi.
Ubusanzwe iyi myuka irimo nka Oxygen ku barwayi wasangaga ikurwa hanze y’igihugu ku bwinshi ariko ibi bitaro bifite, imashini itunganya umwuka, ikawuyobora mu byumba ku buryo wakwifashishwa n’abarwayi barembye bakeneye kongererwa umwuka.
Byubatswe kandi ku buryo uwo mwuka, uzajya uyoborwa mu byumba abarwayi barimo hifashishijwe imiyoboro itandukanye.
Hari kandi n’igice cyagenewe ibijyanye n’ingufu n’umuriro w’amashanyarazi ndetse n’uburyo bugezweho bwo kuzimya inkongi y’umuriro mu gihe yaba ibayeho.
Ni imashini zo ku rwego rwo hejuru zifasha mu kohereza amazi ahantu runaka mu gihe habayeho kwikanga ko habaye inkongi ku igorofa runaka, zigahita zihereza amazi yo kuzimya umuriro.
Ibi bitaro kandi bifite Générateurs ebyiri zishobora gufasha mu gihe umuriro wagiye kandi zizajya zikora bijyanye n’ubusabe bw’umuriro ukenewe.
Ni ukuvuga ko imwe izajya ibanza kwaka, mu gihe umuriro ukenewe ari mwinshi kandi yo itari kuwutanga indi na yo ibone kwaka.
Kugeza ubu, ibikoresho bitandukanye byatangiye kugezwa muri ibi bitaro, birimo n’ibitanda by’abarwayi mu gihe ibindi bizagezwamo ibitaro byitegura gukorerwamo.
Hatagize igihinduka, ibitaro bya CHUK byatangira kwimurirwa i Masaka muri Mata 2026, nubwo ari urugendo rushobora gufata igihe kuko bizagenda bikorwa buhoro buhoro.
Ibi bitaro biri mu gace kahariwe ibikorwa by’ubuvuzi, aho hafi yabyo hari Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje ‘Robot’ cyangwa kubaga udasatuye ahantu hanini.
Hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima by’umwihariko, ariko munsi yabyo hari kubakwa ikigo kizaba kizobereye mu guhangana n’indwara z’ibyorezo ndetse kikazajya gikorerwamo n’ubushakashatsi kuri izo ndwara.
Imbere mu bitaro
Amafoto: Kasiro Claude
Video: Bizimana Confiance



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!