00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birantega mu Banyarwanda mu kubungabunga ubuzima bishingiye kuri siporo

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 7 July 2026 saa 05:38
Yasuwe :

Mu masaha y’urukerera ahagana Saa Kumi n’Imwe ni bwo Musoni Jean De Dieu ukora akazi ko gutwara abantu azindukira muri aka kazi kamusaba kumara igihe kinini yicaye.

Nubwo abizi ko gukora imyitozo ngororamubiri bituma umuntu agira ubuzima bwiza, avuga ko kuri we bigoye no kubona isaha imwe yo gukora iyo myitozo kubera imiterere y’akazi ke ituma atabona umwanya wo kuyikora.

Musoni ni umushoferi utwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, aho abimazemo imyaka irenga 16, avuga ko kubona umwanya wo kwita ku buzima bwe uko bikwiye biba bigoye cyane kuko ashobora kumara amasaha arenga 17 yicaye atwara abantu mu bice bitandukanye byo muri uyu mujyi.

Ubundi gukora imyitozo ngororamubiri ni ingirakamaro ku buzima bwacu kuko bidufasha kugira ubuzima buzira umuze. Iyo myitozo idufasha kugorora imitsi, biturinda ibibazo by’umutima kugenzura ibilo, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bw’uko bakwiriye kuzajya bita ku buzima bwabo ndetse ko inzu ya mbere abantu bakwiriye kuvugurura ko ari umubiri wabo.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko indwara zidakira abantu bakwiriye kuzajya bazirinda binyuze mu gukora ibikorwa bitandukanye birimo kuzajya bakora urugendo rw’isaha imwe ku munsi cyangwa urugendo rw’intambwe ibihumbi 10 ku munsi.

Yabasabye kurya ibiryo byujuje intungamubiri, kuryama byibura amasaha ari hagati ya arindwi n’icyenda, ashimangira ko byaba ari byiza kuryama mbere ya Saa yine z’Ijoro.

Mu bindi yavuze ni uko abantu bakwiriye kuzajya banywa litiro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu buri munsi ndetse bakagerageza guhaguruka cyangwa gusohoka bagakora imyitozo ngororamubiri.

Ibi ni bimwe mu byatumye, dufata iya mbere tukajya kuganiriza bamwe mu baturage barimo na Musoni bakora akazi kataborohereza kuba babona umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri.

Musoni ati “Saa Kumi n’imwe ni bwo mba nangiye akazi nkakavamo Saa Tanu z’ijoro, kandi ahantu mba naho parika imodoka harimo ibilometero birenga 20, urumva ngera mu rugo ari ukunywa ka cyayi mita ryama.”

Nshimiyimana Jean Claude na we ukora aka kazi ko gutwara abagenzi mu modoka rusange ariko akaba akamazemo umwaka umwe, we avuga ko agerageza gukurikiza inama kugira ngo kumara amasaha menshi yicaye bitazajya bimugiraho ingaruka. Ibyo abikora anywa amazi menshi ku munsi.

Ati “Nta kibazo ndagira kuko icyo nkora cya mbere ni ukunywa amazi menshi kuko byibura ku munsi nshobora kunywa arenga litiro 2.”

Gusa uyu musore avuga ko nubwo nta kibazo cy’ubuzima aratangira kugira hakwiriye kujyaho uburyo bworohereza abantu bakora aka kazi, bakazajya bakora mu byiciro.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hafi 60% by’imfu ziterwa n’uburwayi ziterwa n’indwara zitandura. Ni mu gihe ku rwego rw’Isi abagera kuri 70% mu bahitanwa n’indwara ari abicwa n’izitandura.

Birantega mu Banyarwanda mu kubungabunga ubuzima bishingiye kuri siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages