Uyu mukoro, aka Karere kawuharewe mu birori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, wabereye mu Karere ka Bugesera, ku Kigo Nderabuzima cya Mareba, ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko kuba imibare y’abarwara Malaria itagabanuka cyane mu Karere ka Bugesera biteye impungege mu gihe hari aho kugabanya iyi mibare ku kigero gishimishije byashobotse.
Ati “Twahoze twibaza impamvu mu Karere ka Bugesera duhora tuhatera imiti, ariko Malaria ntigabanuke cyane nk’ahandi. Mu 2019, Akarere ka Nyagatare kari kamaze igihe ari aka mbere mu kugira Malaria mu Rwanda, ariko ubu kari mu turere dutanu twa mbere twitwara neza mu kuyirwanya.”
Kugeza ubu, Akarere ka Bugesera kari ku mwanya wa kabiri mu turere turimo Malaria cyane mu Rwanda.
Umuturage wo mu Murenge wa Mareba muri aka karere, Ntambara Emmanuel, yabwiye IGIHE ko imyumvire mibi abaturage bari bafite ku miti iterwa mu nzu ngo yice imibu, itakigaragara, kuko ngo hakozwe ubukangurambaga bagasobanurirwa ubukana bwa Malaria n’uburyo bwo kuyirinda.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko Malaria yagabanutse muri aka karere ariko bakaba bagiye gusuzuma impamvu kakiri ku mwanya wa kabiri mu turere turangwamo Malaria cyane mu Rwanda.
Ati “Yaragabanutse, ahubwo turibaza impamvu dukomeza kugaragara mu turere twiganjemo Malaria. Ingamba ya mbere ni ubukangurambaga, bwo gusobanurira abaturage uko Malaria yandura. Tugiye gufatanya n’afatanyabikorwa bacu mu kurwanya Malaria, twisuzume turebe aho bipfira.”
Uyu mukoro Akarere ka Bugesera kahawe kandi, kazawuhuriraho n’abafatanyabikorwa bako mu kurwanya Malaria nka SFH-Rwanda na RBC, hakorwe isuzuma rigamije gutahura impamvu Malaria ikigaragara cyane muri aka karere.
Icyakora nanone Imanishimwe yavuze ko imitere y’Akarere ka Bugesera, ishobora kuba itiza umundi iyororoka ry’imibu itera Malaria. Karangwa n’ubushyuhe, ibiyaga, n’ibishanga bikorerwamo ubuhinzi bigakekwako abatuge bako baba baribwa n’imibu itera Malaria batari mu ngo.
Kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2021, mu Karere ka Bugesera habaruwe abarwayi ba Malaria ibihumbi 12. Muri aya mezi atatu ashize kandi, abarwaye Malaria y’igikatu ni13, mu gihe abo yahitanye ari batandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!