Bugesera FC ni imwe mu makipe y’uturere yamaze kumenyeshwa ko guhera mu mwaka utaha w’imikino, azagabanyirizwa inkunga yahabwaga n’Akarere, ikazajya ihabwa miliyoni 60 Frw mu gihe yabonaga miliyoni 120 Frw ku mwaka.
Mu gushaka izindi nzira z’uko izabaho, kuri iki Cyumweru iyi kipe yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Safe Gas azamara imyaka itanu, buri kwezi ikazajya ihabwa miliyoni eshautu z’amafaranga y’u Rwanda, azahura na miliyoni 180 Frw mu myaka itanu.
Aya mafaranga azajya yiyongera bitewe n’uko abatuye Akarere ka Bugesera bazajya bagura ibicuruzwa bya Safe Gas.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Perezida wa Bugesera FC Gahigi Jean Claude yatangarije abanyamakuru ko ari intambwe ikomeye kandi izafasha iyi kipe kurushaho kwitwara neza no gushimisha abaturage.
Yagize ati “Safe gas iziye igihe kuko haje impinduka nyinshyi ku mafaranga yagenerwaga amakipe y’uturere mwese murabizi, bitewe n’umurongo w’igihugu. Gusa ntekereza ko icyari gikenewe cyane ari uko amakipe yashaka amikoro mu bafatanyabikorwa kandi cyatangiye kugerwaho."
Gahigi yavuze ko atari Safe Gas gusa ahubwo iyi kipe ishobora kubona n’abandi baterankunga, by’umwihariko aha ikaze ibigo bikorera mu Karere ka Bugesera byifuza gufatanya n’iyi kipe.
Mugabo Liban wasinye amasezerano ku ruhande rwa Safe Gas yavuze ko intego yabo ari ukugira uruhare mu gushakira ibyishimo abaturage kuko ari nabo bakiliya b’ibicuruzwa by’iki kigo.
Bugesera FC itaritwaye neza mu mwaka ushize aho yasoje ari iya 11 ikanahindagura abatoza cyane kubera umusaruro mubi, yamaze no gusinyisha Seninga Innocent wahoze atoza Police FC amasezerano y’umwaka umwe.
Amafoto: Bugesera District



















TANGA IGITEKEREZO