Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ritangaza ko abantu basaga ibihumbi 107 bapfa buri mwaka bazize indwara ya kanseri y’ibihaha, ziterwa n’utuvungukira tw’amabati ya asibesitosi.
Bizimana Frederic umuhuzabikorwa w’agateganyo wo guca ikoreshwa ry’amabari y’asibesitosi mu Rwanda, yavuze ko ubuvungukira bw’amabati bugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
Bizimana agira ati “Kuva mu 1980, hatangiye ihagarikwa ry’ikoreshwa ry’aya mabati. Mu Rwanda ibikorwa byo kuyahagarika bitangira mu mwaka wa 2009, nyuma yo kubona ingaruka zikomeye atera. Umuntu agaragaza ibimenyetso by’indwara atera mu myaka 20 na 50, bityo indawara iba yariyongereye muri icyo gihe.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, bwasanze miliyoni 125 ku Isi z’abantu bahura n’umukungugu w’asibesitosi mu kazi bakora, aho basengera, ku bigo by’amashuri, n’aho bivuriza n’ahandi.
Uyu mukungugu w’asibesitosi ni muto cyane ungana na 1/5,000 cy’umusatsi w’umuntu. Bityo bikaba ikibazo kuko agapfukamunwa katabasha kubuza neza kwinjira kw’uyu mukungugu mu rwungano rw’ihumeka.
Iki kinyabutabire kigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, kuko gitera indwara z’ubuhumekero na kanseri y’urwungano rw’ihumekai, bityo ngo aho bakura ayo amabati n’ibisenge birimo asibesitose, abahatuye basabwa kwimuka, bikamenyeshwa abaturanyi, kandi bigakorwa n’ababihuguriwe bafite ubumenyi.



















TANGA IGITEKEREZO