00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu Rwanda umurwayi w’umutima yabazwe hadafunguwe igice kinini

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 19 May 2025 saa 06:54
Yasuwe :

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) byafunze umwobo wari mu mutima w’umuntu wari warigeze kugira ‘stroke’, bikorwa bidasabye ko hafungungurwa igice kinini, biba ubwa mbere icyo gikorwa kibaye mu Rwanda.

Ni igikorwa kigaragaza uburyo mu Rwanda ubuvuzi bw’umutima ndetse bugezweho buri gutera imbere umunsi ku wundi.

‘Patent Foramen Ovale’ (PFO) ni umwobo karemano uba uherereye hagati y’ibyumba byo hejuru by’umutima (right and left atria). Ni ibintu bisanzwe cyane iyo umwana akiri mu nda ariko iyo avutse uhita wifunga.

Iyo utifunze byitwa PFO. Rimwe na rimwe uwo mwenge ushobora gutuma amaraso yavuze ajya mu bwonko bigatuma umuntu agira ‘stroke’.

KFH yatangaje ko igikorwa cyo gufunga uwo mwenge muri uwo murwayi, cyakozwe ku wa 16 Gicurasi 2025, ku bufatanye bwa Dr. Hugues Lucron wo mu Busuwisi na Dr. Gérard Misago usanzwe ari umuhanga mu bijyanye no kuvura umutima.

KFH yashimiye ikigo kizwi nka Occlutech Europe kizobereye mu bijyanye no gukora ibikoresho byifashishwa mu kubaga umutima hadafunguwe igice kinini cy’umubiri, n’abandi bafatanyabikorwa batumye icyo gikorwa kigenda neza.

Itangazo yasohoye ryakomeje riti “Ni ishema n’intambwe ikomeye itewe mu bijyanye no kwimakaza udushya, ubuhanga ndetse n’uburyo bugezweho bwo kwita ku ndwara z’umutima mu Rwanda.”

Yanashimiye kandi Save a Child’s Heart, umuryango uharanira kwita ku buzima bw’abana by’umwihariko abafite indwara z’umutima.

Kuva uwo muryango wagera mu Rwanda mu 2007, umaze kuvura indwara z’umutima z’abana bagera kuri 200, harimo 51 bavuriwe muri Israel.

Uyu muryango umaze imyaka 17 mu Rwanda uvura abana, aho uzana itsinda ry’abaganga bakaza kuvura mu Rwanda cyangwa se hakagira abana bajya kuvuriwa muri Israel.

Bwa mbere mu Rwanda umurwayi w’umutima yabazwe badasatuye ahantu hanini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages