Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa bivuga ko umuyobozi wungirije w’ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga mu binyabuzima, Sun Yanrong, yavuze ko izi nzobere zasabye ko uyu muti watangira gukoreshwa nta kirogoya.
Izi nzobere zahise zitanga igitekerezo cy’uko uyu muti watangira gushyirwa mu yikoreshwa mu kuvura iki cyorezo ndetse ukanageragezwa no mu bindi bitaro vuba bishoboka.
Kugeza uyu munsi nta muti nta n’urukingo rw’iki cyorezo ruraboneka gusa hifashishwa imwe mu miti mu koroshya ibimenyetso byayo birimo inkorora, ububabare no kunanirwa guhumeka.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima OMS igaragaza ko abamaze kwandura iki cyorezo mu Bushinwa bagera kuri 70,500 mu gihe umubare w’abamaze guhitanwa nayo hirya no hino ku Isi ugera ku 1700.





Ibitekerezo 0