Biragoye ko abaganga bashobora guhita bemeza ko abo bantu batazabyara nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu, kuko haba hakiri kare cyane, nk’uko bisobanurwa na Dr Oswaldo Rodriguez Lara, umuganga uvura indwara z’abagore n’abakobwa [gynécologue] mu bitaro bya Baho Polyclinic.
Abisobanura yagize ati “Tuvuga ko umugore n’umugabo badashobora kubyara iyo bamaze imyaka ibiri batarasama kandi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse batanafata imiti yo kuboneza urubyaro. Mbere y’imyaka ibiri ntidushobora kwemeza ko abantu batazabyara, ahubwo tubakorera ibizamini byo kureba niba babyara.”
Dr Rodriguez avuga ko ari byiza kujya kwisuzumisha mu gihe abashakanye bamaze amezi atandatu batarasama kugira ngo harebwe ikibazo bafite hakiri kare bityo niba byashoboka ko bavurwa, batangire bavurwe.
Nubwo benshi batekereza ko abagore aribo batabyara gusa, Dr Rodriguez yemeza ko ari ibintu biba no ku bagabo.
Ati “Kubura urubyaro ni ikibazo kireba umugabo n’umugore, ntabwo dushobora gusuzuma umugore gusa ngo umugabo tumureke. Hari igitera ubugumba ku mugore hari n’igitera ubugumba ku mugabo. Tugomba kubasuzuma bose.”
“Hari abagira ‘Infertilité primaire’ aho umugabo n’umugore baba batarigeze babyara na rimwe ndetse na ‘Infertilité secondaire’ iba ku bashakanye bakabyara umwana umwe cyangwa babiri bikagarukira aho, ntibongere kubyara ukundi.”
Uretse Infertilité primaire bigoranye ko yavurwa igakira nubwo na yo hari ubwo ivurwa, uyu muganga yasobanuye ko abafite Infertilité secondaire baba barayitewe n’indwara zitandukanye nko kuba intanga ngore zarashize cyangwa ari nke ku buryo umuntu atongera kubyara n’ibindi.
Uyu muganga avuga ko hari impamvu ibihumbi zitera ubugumba, zirimo indwara zitandura nka Diabète, umuvuduko w’amaraso, Hépatite, Virusi Itera SIDA, kugira amaraso make mu mubiri, udukoko two mu mubiri nka Toxoplasmose duterwa no kurya ibikomoka ku matungo bidahiye neza n’ibindi.
Mu ndwara zifata abagabo zigatuma batabyara, Dr Rodriguez yavuze ko harimo iyitwa hydrocèle ituma udusabo tw’intanga tubyimba, Varicocèles, aho intanga zigabanyuka cyangwa n’izije zikaza nta mbaraga zifite, kugira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’ibindi.
Yakomeje agira ati “Hari igihe umugore agira ibibazo mu mirerantanga (ovaires)[ku bagore], cyangwa umugabo akarwara ikibyimba mu dusabo tw’intanga, cyangwa se hakaba hari ufite ikibyimba mu bwonko.Turasuzuma tukareba intandaro y’icyamuteye ubugumba.”
“Hari igihe aba ari impamvu yatewe nuko yavutse cyangwa iyatewe n’indwara. Akamaro kacu hano ni ukubigisha, kugira ngo bidufashe kumenya impamvu yatumye batabyara. Icyo gihe iyo tuyimenye tumuvura hakurikijwe ikibazo afite, cyangwa tukamwigisha.”
Bumwe mu buvuzi buhabwa abantu babuze urubyaro, harimo gutegura intanga ngabo, zikinjizwa mu mura w’umugore ari nyinshi kugira ngo bongere amahirwe yo gusama, bityo havemo umwana.
Ubundi buvuzi bukorwa bwisumbuye ni ugufata intanga ngore ukayikura mu murerantanga, bagafata n’intanga ngabo ubundi bakazihuriza muri laboratoire zigakora umwana (vitro fertilization) zigashyirwa mu mura z’umugore cyangwa mu byuma byabugenewe akaba ariho umwana akurira.
Dr. Rodriguez yavuze ko ubu buvuzi butangwa mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda birimo na Baho Polyclinic.
Uramutse ufite ikibazo cyo kubura urubyaro ushobora kugana aba-gynécologue mu bitaro bitandukanye bakagufasha cyangwa ugahamagara izi nimero +250 788 949046.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!