Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu hamaze kugaragara abantu barenga miliyoni 3.2 banduye Coronavirus kuva iki cyorezo cyakwibasira Isi. Umubare w’abapfa na wo wiyongera umunsi ku wundi kuko nibura mu minsi itatu ishize, ikigereranyo cyabo ari abantu barenga 900.
Perezida Donald Trump we avuga ko ubwiyongere bw’abantu banduye iki cyorezo, buturuka ku bwiyongere bw’ibipimo bifatwa muri iki gihugu.
Yavuze ko ugereranyije n’ibindi bihugu, Amerika yashyize imbaraga mu gupima kubirusha, aho imaze gupima abaturage barenga miliyoni 40, ati “Iyo tuza kuba twarapimye miliyoni 20, abanduye baba ari icya kabiri cyabo dufite”.
Kugeza saa mbili z’igitondo kuri uyu wa Gatanu, ku Isi habarurwaga abantu 12,394,651 banduye Coronavirus, abapfuye bo ni 557,504 mu gihe abakize ari 7,225,075.
Ibihugu bitanu bya mbere ku Isi byibasiwe na Coronavirus
– USA ifite abanduye 3,219,999 mu gihe abapfuye ari 135,822
– Brésil ifite abanduye 1,759,103, abapfuye bo ni 69,254
– U Buhinde bufite ubwandu 795,605, abapfuye bo ni 21,632
– U Burusiya bufite ubwandu 707,301 naho abapfuye ni 10,843
– Peru ifite ubwandu 316,448 mu gihe abapfuye ari 11,314
Uko muri Afurika iki cyorezo gihagaze
– Afurika y’Epfo nicyo gihugu gifite ubwandu bwinshi, abantu 238,339, abapfuye ni 3,720
– Misiri ifite ubwandu bungana na 79,254 mu gihe abapfuye ari 3,617
– Nigeria ifite ubwandu 30,748 naho abapfuye ni 689
– Ghana ifite ubwandu 23,463 mu gihe abapfuye ari 129
Mu karere u Rwanda ruherereyemo
– Kenya ifite ubwandu 8,975 mu gihe abapfuye ari 173
– RDC ifite ubwandu 7,846 naho abapfuye ni 189
– Uganda ifite ubwandu 1,000
– U Burundi bufite ubwandu 191, umuntu umwe niwe wapfuye
– Tanzania ifite ubwandu 509, abapfuye ni 21
– U Rwanda rufite ubwandu 1,210 mu gihe abapfuye ari batatu



















TANGA IGITEKEREZO