00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Gashumba wasuzuguriwe ku Bitaro bya Muhima, yihanangirije abakora kwa muganga

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 16 February 2018 saa 09:02
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yabwiye abatanga serivisi kwa muganga bagera kuri 500 baturutse mu bigo nderabuzima n’ibitaro byo mu gihugu ko nta rwitwazo na rumwe bafite rwatuma barangarana abarwayi.

Yabahaye urugero rw’umuforomokazi wamusuzuguye azi ko ari umurwayi ndetse n’undi watanze serivisi mbi abyirebera ku bitaro bya Muhima ko rwababera akabarore kuko bahanwe.

Tariki ya 17 Nzeri 2017 nibwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yiboneye imitangire mibi ya serivi ku Bitaro bya Muhima ngo ahasure anarebe uko abarwayi bakirwa, maze nawe arahasuzugurirwa.

Icyo gihe umuforomokazi wa mbere yasuhujwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, bitewe n’uko yari amuteye umugongo yanga kumwikiriza.Minisitiri yongeye kumusuhuza undi akomeza kwiyandikira, amusubiza atamureba ati “Ndacyahuze tegereza”. Minisitiri ati “Ese ni uko mufata abarwayi babagana?” ; Umuforomokazi ati “Kwandika no kuvuga ntibijyana.”

Nyuma yo kumusubiza gutyo, uyu muforomokazi aho yuburiye amaso asanze ari Minisitiri yahise atangira gutakamba ati “Mumbabarire sinari nababonye nabonaga uyu mugabo umpagaze iruhande kandi yahoze aha nkagira ngo niwe.”

Uyu muforomo n’undi wagaragaweho gutanga serivise mbi bahise basabirwa ibihano by’akazi.

Ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yaberaga i Kigali ku mitangire ya serivisi kwa muganga yari ahuje abashinzwe kwakira abagana amavuriro, abaforomo bakira abarwayi, abashinzwe kuvugira ibitaro n’abandi bafite aho bahuriye na serivisi, Minisitiri yabibukije ko umukobwa aba umwe agatukisha bose, ko badakwiye guhishira ababatobera umwuga.

Ati “Nta kintu kibi nko kuba ukora kwa muganga wahura n’abantu ugashaka kwihisha ariko nta n’ikintu cyiza nko kuba ukora kwa muganga cyangwa warahakoze aho winjiye hose bakavuga ngo uriya ni umuganga mwiza.”

Yavuze ko bamwe mu baturage bataba bazi kureba ubuhanga, ngo bamenye inzobere mu kuvura abagore, inzobere mu gutera ikinya neza ariko ko bazi kureba umuganga wakira abarwayi neza ufite imbabazi, ufite urukundo, ufite impuhwe.

Aho niho yahereye ababaza niba bazi ibyabereye ku Muhima ubwo abaforomo bamusuzuguraga bazi ko ari umurwayi uje kwivuza.

Ati “Mwumvise ibyabereye ku Muhima, ababyumvise ni bande? Ntabwo mwumvise abaforomo babiri duherutse guhagarika ku bitaro bya Muhima?
Yakomeje agira ati “N’uyu munsi hari umwe ukiza gutonda kuri Minisiteri asaba ko rwose bamwimura bakamukura ku Muhima bakamujyana mu bindi bitaro kubera ko twamuhaye igihano kikaba kimuteye ipfunwe ku buryo abagore bose iyo bamubonye bamenya ko twamuhagaritse amezi atatu, ntarumva n’ikosa yakoze.”

“Ntabwo yandika ngo yararenganye, gusa afite isoni z’abantu bazi ko yahanwe. Hari undi nibura wanditse neza aravuga ati nari naniwe, niriwe izamu, naraye irindi uretse ko nabyo atari urwitwazo nta n’imbabazi umuntu ibyo yabiha.”

Minisitiri yavuze ko yasabye ko uwo wahanwe ntiyumve ikosa ashobora kujya mu kiruhuko cyangwa se agashaka akandi kazi ‘kuko kuvuga ngo bamujyane mu bindi bitaro atumva ikosa yakoze ukuntu riremereye ntacyo byamwungura, naho twaba tumujyanye ntacyo byamwungura.”

Yasabye abari mu nama kujya batanga amakuru, ushaka kubatobera bakamutangaho amakuru bitaragera mu itangazamakuru cyangwa ngo abarwayi nabo bandike babarega.

Ati “Aho nicaye muri Minisiteri nta cyumweru gishira ntabonye raporo z’abarwayi babarega kandi wasoma koko ugasanga icyo umuturage avuga cyabaye, ubwo biba byatangiye mwamubwiye nabi, mwamutindiye mwamututse, muri ku matelefoni.”
Yavuze ko n’ubwo ayo makosa yaboneka atagambiriye kubacamo igikuba ngo bumve ko ibintu byadogereye ko ahubwo ari ukugira ngo umwuga unozwe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yasabye abakora kwa muganga kwita ku kwakira neza ababagana
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yemeranyije n'abakora kwa muganga ko bazanoza serivisi
Abatanga serivisi kwa muganga bagera kuri 500 baturutse mu bigo nderabuzima n’ibitaro byo mu gihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages