00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Ngirente yeretswe impamvu abakobwa batsinda amasomo y’imyororokere bagera muri Kaminuza bagatwita

Yanditswe na Habimana James
Kuya 23 November 2018 saa 07:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabye Sena ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara muri gahunda zo kuboneza urubyaro aho yanabajijwe uko abakobwa batsinda neza amasomo y’imyororokere, nyamara bagera muri Kaminuza bagatwara inda zitateguwe.

Senateri Musabeyezu Narcisse yavuze ko hakiri ikibazo mu mashuri kuko usanga abarimu birinda kwigisha ibijyanye n’imyororokere.

Musabeyezu yagize ati “Usanga abarimu batinya kwigisha isomo ryo kuboneza urubyaro, mbese usanga bigisha siyanse gusa ntibigishe ku buzima bw’imyororokere, nyamara nyuma iyo batanze ikizamini ku by’imikurire y’umubiri usanga abo bana babitsinze neza.”

“Wa mwana yajya muri Kaminuza ukabona yatwaye inda, ibi bituma twibaza ngo ibyo uyu mwana yize ku ishuri byaramufashije? Icyo nshaka kuvuga ni twakoresha dute imbaraga dufite ngo duhindure abo dushinzwe.”

Avuga ko leta igomba kwigisha abarimu kugira ngo batinyuke nabo kwigisha abana ibijyanye n’imyororekere, ariko inahindure amwe mu mategeko akizitira iki gikorwa.

Musabeyezu kandi avuga ko itegeko ridaha abana kwifatira ibyemezo, rikanatuma na mwarimu atababwira ibyo gukora kuko n’ubundi aba azi ko batari bwifatire ibyemezo, iyi ikaba ariyo mpamvu abana b’imyaka 12 cyangwa 13 batwara inda kuko baba batarabwiwe gukoresha agakingirizo n’ibindi.

Ati “Igihe kirageze ngo duhindure imico tuvugishe ukuri, twigishe abana bacu ibigezweho, buriya n’abanyamadani barabizi, itegeko ry’Imana ribuza abantu gusambana ariko se ni ryari batasambanye? Twe nk’igihugu turavuga ngo nidufashe abantu, Imana izababuze gusambana ariko dufashe abantu babeho kandi babeho neza.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko na we yemera ko iki kibazo gihari, gusa ngo itegeko rivuga ibijyanye no kuboneza urubyaro ririmo guhindurwa ku buryo abana bajya bifatira ibyemezo.

Ati “Imbaraga turimo gushyiramo ni ugutinyura abarimu no mu miryango yacu tukigisha abana uburumbuke, mwarimu urimo kwigisha iryo somo ry’ibinyabuzima agatinyuka no kubwira abana uko uburumbuke bw’umuntu bugenda.”

Akomeza agira ati “Ubu itegeko ririmo guhindurwa kuko twasanze ribangamye, n’ubwo bavuga ngo abarimu babyigishe ariko umwana utagejeje imyaka 17 ntibyakunda ku bw’itegeko, icyo nababwira ni uko n’urubyiruko ubwabo bandikiye inzego basaba ko rikwiye guhinduka.”

Uyu muyobozi wa guverinoma kandi yavuze ko mu myaka 10 ishize u Rwanda rwageze kuri byinshi ngo birimo ibyo kuboneza urubyaro n’izindi gahunda zishyigikira iyo gahunda, hakaba ubu hashyizwe imbaraga mu kwita ku bagore n’abana igihe abagore batwite na nyuma yo kubyara.

Uwari Minisitiri ufite Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda, Nyirasafari Esperance, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ubwo haganirwaga ku bikorwa byateganywaga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 ko hari abakobwa ibihumbi 17 batewe inda zitateguwe mu 2016.

Ni mu gihe kandi imibare igaragaza ko 19% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 mu Rwanda baba barakozeho imibonano mpuzabitsina, ndetse na 23% ku bahungu bo muri icyo kigero.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba ubwo bari mu nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages