Minisitiri w’Intebe yabigarutseho mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma muri Afurika, yareberagaga hamwe uko Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo ikomeje kwibasira Afurika y’Iburasirazuba yarwanywa.
Ni inama yabereye ku ikoranabuhanga ku wa 16 Kamena 2026. Iyi nama Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yahihagarariyemo Perezida Kagame.
Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko iyi nama ibaye mu bihe bisaba ubumwe kugira intego ariko binasaba ingamba zihuse.
Ebola ya Bundibugyo yatangajwe mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 15 Gicurasi 2026.
Kugeza ku wa 14 Kamena, byari bimaze kwemezwa ko abantu 808 ari bo banduye Ebola ya Bundibugyo, barimo 192 bapfuye na 48 bamaze gukira muri rusange. Muri Uganda ho hagaragaye 19 banduye, ubu bwandu bukaba bwaraturutse muri Ituri.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije n’ibihugu n’abaturage bagizweho ingaruka na Ebola ndetse anashimira abari ku ruhembe rw’imbere mu kurwanya iyi ndwara nk’abaganga n’abandi bari gutanga umusanzu wabo muri ibi bihe bikomeye.
Yibukije ko Ebola ikwiriye kwibutsa abagize Akarere ko ibibazo by’ubuzima bitagendera ku mipaka, ari yo mpamvu imbaraga zo kuyirwanya zidakwiriye gutatana ngo buri gihugu cyihugireho.
Ati “Nta gihugu gikwiriye kwihugiraho mu guhangana n’ibibazo by’indwara zandura ndetse uburyo buhuriweho bwo kubungabunga ituze ry’abaturage, bushingiye ku guhuza ibikorwa, guhana amakuru ku gihe no gufatanya kw’Akarere.”
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yibukije ko kugeza ubu mu Rwanda nta murwayi wa Ebola uraboneka, bikaba umusaruro w’ishoramari rwashyize mu bikorwa byo kwitegura no mu kubakira ubushobozi inzeho za leta zishinzwe ubuzima.
Yavuze ko kuva iyi ndwara itarabonerwa urukingo n’umuti yagaragara mu Karere, u Rwanda rwakajije ingamba z’ubugenzuzi ku mipaka yose yarwo, rushyira imbaraga mu bikorwa byo gupima abantu no kubakira ubushobozi za laboratwari, guhugura abakora kwa muganga n’ibindi bijyanye no kwitegura guhangana n’iyi ndwara.
Ati “Twakoranye bya hafi n’ibihugu by’abaturanyi, n’inzego zo ku rwego rw’Akarere mu gukaza ubuhuzabikorwa, kwirinda ko iyi ndwara yahererekanywa binyuze ku mupaka, no kwimakaza ibikorwa by’ingendo z’abantu n’ibicuruzwa mu buryo butekanye. Dushishikajwe no gukomeza gushyira imbaraga muri ubu bufatanye kuko umutekano w’igihugu kimwe udatandukanywa n’uw’abandi.”
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kandi yashimye umusaruro ukomeje kuva mu bikorwa by’ibihugu by’abaturanyi byo guhangana n’iyi ndwara.
Ati “By’umwihariko twamenye ko i Goma n’i Bukavu uyu munsi nta bwandu bushya ndetse Uganda nta muntu mushya wagaragaye muri kiriya cyumweru.”
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko uyu musaruro ugaragaza ubushake bw’ibihugu by’Akarere bwo kurinda ubuzima, bikanagaragaza uburyo ibihugu bikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ibibazo byabangamira ubuzima bw’abatuye Akarere.
Mu gihe hakomeje gushyirwa imbaraga mu guhangana n’iyi ndwara, yibukije ko ibihugu bikwiriye kuzirikana ko Ebola atari cyo kibazo cya mbere ku buzima bw’abantu umugabane uhuye na cyo ndetse ko kitari icya nyuma.
Yibukije uburyo mu myaka yashize Afurika yahanganye na Ebola, Covid-19, Mpox n’ibindi byorezo ndetse ikabitsinda, icyakora agaragaza ko ubu abantu bakwiriye kwibaza niba Afurika izakomeza guhangana n’ibi byorezo mu buryo buyitunguye, cyangwa itakubaka uburyo buyiha ubudahangarwa burambye.
Minisitiri Dr Nsengiyumva yasabye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukwiriye kugira uruhare runini mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyafurika ndetse ukazibukira ibyo guhora utegereje akimuhana ku bibazo AU ubwayo yakwikemurira.
Ati “Ibi bisaba ishoramari rirambye mu buryo bwo kugenzura, gushyiraho za laboratwari zikwiye, kubaka ibikorwaremezo by’ubuvuzi, ibigo by’ubushakashatsi hejuru y’ibyo tugashora mu baturage bacu.”
Icyakora uyu muyobozi yavuze ko Afurika igishimira abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga bu bufasha bakomeje gutanga, agaragaza ko umusanzu wabo warengeye ubuzima ndetse unafasha mu gushyira imbaraga mu buryo buhuriweho bwo guhangana n’ibi bibazo.
Ati “Icyakora uburyo bw’igihe kirekire bwo kubaka inzego z’ubuzima za Afurika buhamye bugomba kubakwa n’Abanyafurika bikorewe Abanyafurika.”
Yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’ibihugu byo mu karere ruherereyemo, AU n’abafatanyabikorwa barwo mpuzamahanga mu kubaka Afurika itekanye ndetse ifite ubushobozi buhambaye bwo guhangana n’ibiza byayigwirira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!