Yabigarutseho nyuma y’uko bamwe baturage bagaragaje ko inzego z’ubuzima zisa n’izadohotse mu gukora ubukangurambaga ku zindi ndwara.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye baganiriye na IGIHE bavuga ko batagikangurirwa kwirinda izindi ndwara nk’uko mbere byahoze.
Uwimana Donatha yagize ati “Nko ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida ku ya mbere Ukuboza, wabonaga habaho ibiganiro hakabaho ubukangurambaga, ariko kuri ubu batubwira Covid-19 gusa.”
Mu byifuzo byabo basanga izindi ndwara nazo zikwiye kwitabwaho kuko bakizirwara cyangwa bakazirwaza.
Bigirimana Silas wo mu Karere ka Nyamagabe ati “Icyifuzo ni uko bakomeza ubukangurambaga kuri Covid-19 ariko n’izindi ndwara bakajya bazivugaho kuko zigira ingaruka zikomeye.”
Dr Sendegeya avuga ko n’ubwo muri ibi bihe abantu bugarijwe n’icyorezo cya Covid 19 badakwiye kwirara ngo bibagirwe kwirinda no kwivuza izindi ndwara kuko ntaho zagiye.
Ati “Covid-19 ntikwiye kutwibagiza kwirinda izindi ndwara. N’ubwo hari icyorezo cya Covid-19 kitwugarije, ariko n’izindi ndwara ntabwo zahagaze tugomba gukomeza kuzirinda no kuzivuza. Ababishinzwe tugomba gukomeza kuzivura no gukangurira abantu kuzirinda kuko inyinshi zishobora kwirindwa.”
Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko mu Rwanda hari indwara zitandukanye zirimo iziterwa n’umwanda zikunze kwibasira abantu. Urugero ni aho mu Karere ka Nyamagabe kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2020, abantu 119.013 bagannye ibitaro bya Kigeme n’ibya Kaduha basanganywe indwara zituruka ku isuku nke.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS), igaragaza ko indwara zitandura zirimo iz’umutima, ubuhumekero na kanseri ziza mu za mbere zateje impfu nyinshi mu mwaka wa 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!