Icyo gihe ni nabwo hatangiye kuvugururwa Ibitaro bya Munini, byubatswe mu 2007, bitangira kuvugururwa mu 2019 mu mushinga watwaye miliyari zisaga 9 Frw. Byatangiye gukoreshwa mu 2021.
Ni ibitaro byubatswe mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Munini mu Kagari ka Ngarurira, bigakorana n’Ibigo Nderabuzima 16 n’amavuriro y’ibanze 36.
Ni umushinga wakurikiranwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA).
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr Uwamahoro Evelyne, yavuze ko ibitaro bakoreragamo mbere byari bito, ku buryo wasangaga harimo ubucucike bw’abarwayi.
Ati "Ibitaro byari bihasanzwe byashoboraga kwakira abarwayi bagera kuri 79, ariko ibi aho bimaze kuvugururirwa, twakira abarwayi bageze mu 169, ku bitanda bihari bishobora kwakira abarwayi bivuza baba mu bitaro."
"Ikindi, ibitaro byari bihari byari bifite ibyumba bibiri bishobora kubagirwamo, ubu ngubu byariyongereye kuko ubu dushobora kubaga, niba ari ukubyaza (cesarienne) ndetse no kubaga byoroheje (chirurgie) bikaba biri gukorwa kuko mbere ntabwo byakoraga, ubu ni ibyumba bine, kubagwa bishobora gukorerwa icyarimwe."
Ibyo ngo byatumaga nk’igihe umubyeyi yahageraga akeneye kubagwa agasanga harimo undi, byasabaga gutegereza kuko bitashoboraga gukorerwa rimwe ku babyeyi batandukanye, ariko ubu bishobora gukorerwa icyarimwe ku babyeyi babiri, ukeneye gufasha akitabwaho byihuse.
Ibyo bikajyana n’uko abakeneye ubuvuzi babuhabwa byihuse, mu gihe mbere baganaga Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) cyangwa Ibitaro bya Kabutare.
Yakomeje ati "N’impfu z’abana ndetse n’iz’ababyeyi zigenda zigabanuka kuko urumva niba umubyeyi yatinze kubagwa yashoboraga kuva kugeza igihe tutabashije kumufashiriza, ariko ubu ngubu afashwa byihuse, za mpfu zikaba zagabanuka."
Kugeza ubu indwara zisuzumwa cyane muri aka gace ni izo mu kanwa nk’amenyo, igifu, amagufa n’amaso.
Ni ibitaro kandi byubatswe mu gace kihariye, kuko kari hafi y’u Burundi, no mu gice gisurwa na ba mukerarugendo benshi bakorera ingendo nyobokamana i Kibeho, aho mbere ya COVID-19 byabarwaga ko abantu basaga 600.000 basuraga ubu butaka butagatifu.
Dr Uwamahoro ati "N’iyo bahagirira ikibazo cy’uburwayi, Ibitaro bya Munini birahari kugira ngo bibafashe, serivisi zose bazakenera mu Bitaro bya Munini bazazihabwa."
"Ku bikorwaremezo mbona duhagaze neza, kuko tugendeye kuko ibitaro byari bimeze, hari impinduka zabayeho nyinshi cyane zigaragara. Niba dufite ubushobozi bwo kuba twakorera umurwayi ibizamini byose, hari n’imashini zigezweho dukoresha ndetse kuba dufite inyubako nini zituma tubasha kubaga abarwayi benshi, ni ikintu cyiza tugezeho."
Serivisi zahindutse zitangirwa muri ibi bitaro zishimangirwa n’umwe mu babyeyi uheruka kuhibarukira umwana w’umuhungu. Avuga ko bamwitayeho isaha ku yindi, ku buryo uretse kuba ibi bitaro byarabegereye, binatanga serivisi zifatika.
Ati "Mbere umuntu yavaga hano agahita ajya i Butare, hano nta wahararaga. Ubu twabyakiriye neza, mbere amatike buriya na ambulance yacaga menshi bitewe n’icyiciro urimo, ariko ubu ni ugutanga 1200 Frw yonyine, witegeye ho uturutse i Kibeho ni 500 Frw."
Ni kimwe na Niyonteze Olive uvuka mu Murenge wa Rusenge, yavuze ko ibitaro bari bafite mbere wasangaga nta suku ihagije bifite, bikabangamira imitangire ya serivisi.
Yagize ati "Buri wese aba afite akabati ke, akabikamo ibikoresho bye, nta mwanda, ugasanga ibitanda biba bifite amashuka ameshe, buracya bagashyiraho indi shuka nta kibazo, n’umurwayi baramwitaho uko bwije n’uko bukeye, amasaha yo gusura bakamusura, bamubaza uko arwaye, nta mwana waharembera."
Ibi bitaro bitegereje serivisi y’umwihariko
Dr Uwamahoro avuga ko ibi bitaro biganwa n’abantu benshi, kandi imibare izakomeza kwiyongera kuko hari umushinga w’igihe kirekire wo kubyagura, ndetse na serivisi zihatangirwa zikiyongera.
Ati "Niba dufite igitekerezo ko tuzagira serivisi y’umwihariko ni ikindi kintu kizatugeza ku rundi rwego, bivuze ko atari no mu Rwanda gusa no mu bihugu by’ibituranyi bashobora kuzajya bivuriza mu bitaro byacu."
Akarere ka Nyaruguru gahana imbibi n’u Burundi, ku buryo hari n’abaturage b’icyo gihugu bagana Ibitaro bya Munini.
Dr Uwamahoro yakomeje ati "N’ubu hari abava mu Burundi bakaza kwivuza, noneho habayeho iyo serivisi y’umwihariko, tubona ko bazitabira cyane. Ntabwo twavuga ko ari benshi cyane cyangwa se ngo tuvuge ko ari na bakeya ariko ubona ko baza kwivuza mu Rwanda."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, we yavuze ko bishimiye ibi bitaro bahawe na Perezida Paul Kagame, kandi bitanga serivisi zifatika.
Yavuze ko byagabanyije imvune abaturage bagiraga bajya kwivuriza ku Bitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe cyangwa CHUB i Huye, binihutisha uburyo bwo kuramira umurwayi urembye.
Yavuze ko bafite icyizere ko bizakomeza kwita ku mibereho y’abaturage, cyane ko hari gahunda yo "kugira ngo iriya nyubako nziza, igezweho, ifite ibikoresho bigezweho dushobore kubona ubuvuzi bw’umwihariko bushobora kuhatangirwa", ibiganiro bikaba bikomeje na Minisiteri y’Ubuzima.
Ni serivisi ngo yaba itangwa nk’uko bizwi ko i Butaro bavura kanseri, cyangwa i Kabgayi bakavura amaso, ikaba ari serivisi yababwa Abanyarwanda n’Abarundi babishaka cyane ko ari hafi.
Yakomeje ati "Twebwe icyo twarebaga wenda ukurikije nk’imibare, twabonaga wenda nk’ibijyanye n’indwara y’umutima, ariko tuza gusanga hari ikindi kigo gihari, ariko twari twatekereje nibura kuvura indwara y’impyiko, ikindi nanone cyari cyatekerejweho, kuvura indwara z’abantu bakuze."
"Minisiteri y’Ubuzima yo yari irimo inavuga iti ‘n’iyo yaba indwara z’abantu bakuze ariko dushobora kuba ibitaro by’icyitegererezo nk’uko CHUB imeze, ubu niho ibiganiro biri, ku buryo noneho hari indwara zimwe bajya bohereza abarwayi kuri CHUB, izindi bakabohereza hano ku Munini. Ibiganiro biracyarimo."
Ibi bitaro bifite abaganga b’inzobere barindwi, mu gihe batanu baheruka kujya kongera ubumenyi. Bifite abaforomo 54, icyakora ikibazo kiri ku babyaza kuko hari batandatu, mu gihe habarwa icyuho cy’ababyaza 14, kizibwa n’abaforomo.
Ibi bitaro bifite imbangukiragutabara icyenda, bigakorana n’ibigo nderabuzima 16.
Amafoto: Munyakuri Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!