00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese abavura amarozi bya gakondo na bo baba ari abarozi?

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 September 2015 saa 06:49
Yasuwe :

Abantu batandukanye bavuga ko umuntu uvura amarozi mu buryo bwa gakondo ashobora no kuroga, bashingiye ku kuba hari bamwe bavura batagororerwa cyangwa ngo ahabwe ibyo aba yasabye, uwavuwe ahita yongera akarwara nka mbere.

Bamwe mu banyarwanda ntibavuga rumwe ku mikorere y’abavuzi bakondo bavuga ko barogora, dore ko ngo bamwe iyo bamaze kuvura umuntu ntabahigure nk’uko baba barabisezeranye mbere yo kumuvura , yongera akarwara indwara nk’iyo bamuvuye.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE batuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, batifuje ko amazina yabo ajya muri iyi nkuru bavuze ko umuvuzi gakondo urogora , ashobora no kuroga.

Umwe yagize ati “Njye mbona ntaho batandukaniye, nonese ko amara kukuvura , niba yarakubwiye ko nukira uzamuha inka, wamara gukira ntuhite uyimuha ahita yongera akagutereza bimwe wari urwaye, ubwo se wabatandukanye gute n’abarozi?”

Undi ati “Nk’uko aba azi umuti w’ubwo burozi, niko nabwo ashobora kumenye uburozi. Njye mbona abavuzi gakondo barogora banaroga.”

Impu z'ibisimba n'ibindi bibikomokaho ababikoresha ngo bashobora gufatwa nk'abarozi

‘Urogora ntaho ahuriye n’umurozi’

Nk’uko bamwe mu bavuzi gakondo batandukanye baganiriye na IGIHE babitangaje, ngo batandukanye kure n’abarozi, ariko kandi ngo ntihabura ababihishamo.

Lajab Adolphe, umuvuzi gakondo ukorera mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko abakoresha impu, amagufa n’amahembe y’ibisimba mu kuvura indwara ari bo bashobora no kuroga.

Yagize ati “Umuvuzi utari umurozi avurisha imiti ikozwe mu byatsi ku buryo ashobora no kubyahira ureba, akabikoramo umuti akurikije ubuhanga bwe, kandi aho akorera haba ari ahantu hazwi, hafite isuku nko kwa muganga nyine.”

Akomeza agira ati “Umuvuzi urogora akanaroga usanga avurisha impu z’inyamaswa, afite amahembe y’inyamaswa zapfuye, amagufa yazo n’ibindi bitandukanye, ikindi kandi usanga akorera ahantu abantu bajyayo bihishe, nta n’isuku ihari.”

Yakomeje avuga ko kuba bakorera ku mugaragaro ari gihamya cy’uko atari abarozi.

Ati “Kuba dufite ihuriro ry’abavuzi gakondo bakorera mu Rwanda, kandi ryemewe na Leta ni igihamya cy’uko ibyo dukora biciye mu mucyo, kuko nta murozi ushobora kwemererwa gukorera ku mugaragaro.”

‘Iyo utampiguye duhuzwa n’iminsi...’

Ngenzi Jean Marie Vianney, umuvuzi gakondo wo mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Nyagisozi, ahakana yivuye inyuma
ibyo kuroga, ariko kandi ngo ararogora.

Yagize ati “Umuvuzi gakondo aba afite imbaraga zitagaragara, ariko zifite aho ziva. Mfite ubushobozi bwo kurogora amarozi yose aho ava akagera. Iyo umuntu aje kwivuza iwanjye mukuramo ibyo arwaye nkabihandura nk’uko bahandura ivunja nkabimwereka, na we akampigura. Iyo rero wanze kumpigura nk’uko twabivuganye, ndakwihorera ukagenda, ariko byanze bikunze iminsi izaduhuza.”

Ngenzi ahakana ko uku guhuzwa n’iminsi atari ukuvuga ko aroga, ahubwo ngo hari igihe uwo mu muryango w’uwo yavuye arwara bikamusaba ko amumuzanira ngo amuvure, iyo atamuhiguye rero ngo birumvikana ni cyo abanza gukora.

Umuyobozi w’urubuga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda, mu Ndamyabera Boniface, na we avuga ko abitiranya abavuzi barogora n’abaroga babiterwa n’imyumvire.

Yagize ati “Hari abashobora gukoresha ubuvuzi gakondo mu kuroga, abandi bakabukoresha mu buryo bwo kuvura. Ariko icyo bita umuvuzi ni umuntu uvura si umuntu uroga.”

Nk’uko abavuzi gakondo twaganiriye bakomeje bavuvuga, ngo ababitiranya n’abarozi baba bakwiye kubegera bakabasobanurira imikorere yabo, dore ko hari abavuzi gakondo batari ab’umwuga, babavangira mu kazi kabo, abo akaba ari bo bashobora gutuma abantu bitiranya kurogora no kuroga.

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages