Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’inzobere mu kuvura amenyo, Dr Sandeep Goyal, ukorera mu ivuriro ryitwa Advanced Dental Centre riherereye mu Mujyi wa Kigali, yasobanuye ingaruka ziterwa no konka intoki, uko umubyeyi yafasha umwana we kubireka ndetse n’uko byakosorwa mu gihe byamaze kwangiza urwasaya n’amenyo by’umwana.
Dr Goyal yavuze ko konka intoki ku bana ari ibisanzwe, ariko bitangira kwangiza urwasaya nyuma y’imyaka itatu umwana acyonka intoki, kuko aribwo ruba rutangiye kwirema ngo rufate imiterere ihamye yarwo.
Ati “Konka intoki ku mwana ni ibisanzwe, ariko nyuma y’imyaka itatu iyo umwana akomeje kurwonka biba byabaye ikibazo […] bigatangira kwangiza amenyo ye, ndetse ababyeyi batekereza ko ari ibisanzwe nta kibazo, ntibajye kureba umuganga w’amenyo cyangwa ngo babaze undi muntu uko byahagarikwa, ntibanagerageze kubihagarika.”
Yakomeje avuga ko iyo umwana arengeje imyaka itatu yonka urutoki byangiza amagufa y’urwasaya, amenyo agatangira kuza imbere, agatandukana ndetse yayafatanya ntahure cyangwa se ntabe ari ku murongo neza, yongeyeho ko bituma amazuru y’umwana adakora neza, agatangira guhumekera mu kanwa.
Niho uzasanga hari umuntu uvuga uburimi, ufite amenyo ahengerekanye, cyangwa se ufite urwasaya rutari ku murongo neza.
Dr. Goyal ariko yavuze ko ibi bishobora gukosoka. Ati “Iyo umuntu afite amenyo adahuye neza (bya bindi bituma umuntu avuga uburimi) ikibazo kiba kiri mu magufa, tumushyiriramo utwuma dusubiza amenyo n’igufa ku murongo. Utwo twuma twitwa orthodontics braces abenshi bazi nka (appareil) ariko nanone aho bidashoboka gukosorwa n’utwotwuma tuyasubiza kumurongo icyogihe turamubaga mukubikosora.
Yongeyeho ko iyo umwana afite imyaka umunani, icyenda cyangwa icumi, appareil zisanzwe ziba atari ngombwa ahubwo ko hari izindi zikorerwa muri laboratoire bashyira mu kanwa k’umwana kugira ngo bihagarare.
Yagiriye inama ababyeyi ko kugira ngo umwana atagira ikibazo cy’amenyo mu kanwa, bagomba kumukurikirana, yatangira konka intoki bagakora ibishoboka ntabikomeze.
Ati “Niba umubyeyi abonye umwana we ari konka intoki, ajye agerageza amufashe kubihagarika. Umubyeyi ashobora kumuganiriza akamubuza kuzonka, ashobora gushyira urusenda ku ntoki ze, akamwambika “gant” zo mu ntoki cyangwa agakora ikindi cyabihagarika byakwanga akamujyana ku ivuriro rivura amenyo bakamufasha.”
Yongeyeho ko umuntu wese ufite ikibazo mu menyo yatewe no konka intoki akiri umwana, yagana ivuriro ry’amenyo bakamufasha kuyasubiza ku murongo, ntiyongere guterwa ipfunwe no kuvuga uburimi cyangwa ko amenyo ye atari ku murongo.
Advanced Dental Centre ifite inzobere mu kuvura bene ibi bibazo by’amenyo, ndetse n’ubundi burwayi butandukanye burimo impumuro mbi yo mu kanwa, kuva amaraso mu menyo koza amenyo n’imashini zabugenewe, kuyahoma, kwica imitsi y’ababara atavuyemo, gusimbuza ayakutse n’ibindi.
Iri vuriro rikorana n’ubwishingizi butandukanye burimo RSSB, MMI, UAP, Sanlam n’ubundi. Ushaka ubujyanama bw’uko yafata amenyo ye neza ndetse n’ubuvuzi bwayo, yahamagara inzobere zo muri Advanced Dental Centre kuri 0789 313 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!