00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Akarere kararwana inkundura ngo 30% binangiye gutanga mutuweli bave ku izima

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 6 November 2014 saa 06:29
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangiye ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage inshingano bafite zo kugira ubwisungane mu kwivuza mitiweli, kuko igihe bari bihaye cyo kuba bamaze kuzitanga kirenzeho amezi abiri hakiri 30% binangiye.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu, MUNARA Jean Claude avuga ko akarere kari kihaye intego y’uko muri Nzeli buri muturage azaba atunze mitiweli, ariko bagatungurwa n’uko Ugushyingo kubagereyeho bakiri kuri 70%.
Hari impamvu (…)

Hari impamvu zitandukanye zadindije aka karere mu kwitabira kwisungana mu kwivuza, ariko ku isonga haza kuba hari abaturage benshi bakimukiramo bava mu byaro, bigatuma iteka gahorana abaturage bashya kandi nabo bakeneye kwinjira mu mubare w’abashobora kwivuza nta ntugunda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo, Munara Jean Claude

MUNARA yemeza ko kuba bicaranye n’abanyamadini n’amakoperative kuri uyu wa gatatu, ari inzira yo kubasaba ubufasha mu kumvisha abaturage ibyiza byo gutunga ikarita iborohereza kwivuza, bityo intambwe nziza baei bamaze kugeraho ntisubire inyuma.

Yagize ati “Hari ingamba zafatiwe hano twibwira ko ziza kudufasha kumvisha abaturage ko intambwe nziza tumaze kugeraho mu gutanga mutuweli isubira inyuma.”

Uyu muyobozi yunzemo ko uruhare basabye aba bafatanyabikorwa rutagarukira gusa ku gushishikariza abaturage binangiye gutanga mitiweli, aho rugera no ku gufasha abadafite ubushobozi kuzibona.

Ati “Twanabasabye y’uko bakwiriye kwitanga kugira ngo abo batishoboye batishyurirwa na leta baje biyongera kubo twari dufite dukwiriye nabo kubafasha kugira ngo babashe kubona ubwisungane mu kwivuza.”

I Gasabo hari icyizere gikomeye ko ubukangurambaga bagiye gufatanya n’abafatanyabikorwa babo buzagira umusaruro mu gihe kitarambiranye bagahigura umuhigo w’uko abaturage batunga mitiweli 100%.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages