00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abakora mu buvuzi bahize kureka amakosa arimo no kunyereza umutungo wa Leta

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 January 2017 saa 09:21
Yasuwe :

Abakora muri serivisi z’ubuzima mu Karere ka Gisagara batangaza ko kwitabira Itorero ry’Igihugu byabafashije kwisuzuma no kumenya amakosa bakoraga mu kazi kabo, biyemeza kwikosora baca ukubiri no kunyereza umutungo wa Leta ndetse no kugabanya imirongo miremire y’abarwayi batinda kwakirwa kwa muganga.

Uyu muhigo wo kwikosora bawihaye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2017, mu gikorwa cyo “Kwinjiza Intore mu zindi” cyabereye mu Karere ka Gisagara, aho abatozwa bagera ku 171 bahawe izina ry’Ubutore “Impeshakurama”.

Bamwe muri izi Ntore baganiriye na IGIHE, bagarutse ku byo batojwe byabafashije gukanguka bituma basanga hari ibyo bakwiye gukosora muri serivisi batanga.

Impeshakurama zo mu Karere ka Gisagara zivuga ko ziyemeje gukosora amakosa yagaragaye yo gucunga nabi umutungo wa Leta no kuwunyereza, kuko ari kimwe mu byakomeje kubahesha isura mbi mu minsi ishize.

Umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gisagara, Maombi Maniriho Ferdinand yagize ati “Bene ibyo bibazo byari biriho nko gucunga nabi umutungo wa Leta no kuwunyereza, aho bamwe mu bayobozi n’abakozi ku mavuriro bafunzwe, twizeye kandi twiyemeje ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bose nibamara gutozwa ibyo bibazo bizakemuka ntibyongere kubaho, kuko biduhesha isura mbi.”

Abakora umwuga wo kuvura mu Bigo Nderabuzima n’ibitaro byo mu Karere ka Gisagara bavuga ko basanga kuba aho bakorera hari ubwo hagaragara imirongo miremire y’abarwayi biterwa no kudakoresha igihe neza.

Théobald Gahimano ukorera mu bitaro bya Kibirizi yavuze ko basanze uburyo bakora inama buri gitondo bidindiza akazi, kuko bose bagenda ntihasigare n’umwe wo kwakira abarwayi bigatuma bagaruka basanga babaye benshi, maze bagatangira gukorera ku gitutu, bituma batanga serivisi zitanoze.

Yagize ati “Turi hano mu itorero twabiganiriyeho dusanga hari uburyo bwo kubikosora, twasanze mu gihe tugiye muri ya nama ya mu gitondo hagomba gusigara umuganga usuzuma abarwayi kuko bo baba bahageze. Bizadufasha kubaha serivisi nziza ndetse bigabanye ya mirongo miremire igaragara aho dukorera, aho usanga abatugana binuba.”

Umukozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gisagara, Byukusenge Jimmy Christian, ari na we wayoboye igikorwa cyo kwinjiza Intore z’Impeshakurama mu zindi, yibukije abakora umwuga w’ubuvuzi ko bakwiye gutanga umusanzu wabo no mu bindi bikorwa byubaka igihugu.

Ati “Mu gihugu, Umunyarwanda wa nyawe, noneho nkamwe muri mu cyiciro cy’Intore, ntabwo mugomba gukora inshingano zanyu gusa, ni byiza kuzinoza, ariko no kureba igishobora guteza imbere igihugu mukakigiramo uruhare, mwe mukora mu rwego rw’ubuzima, ariko inshingano zanyu ntizirangirira hariya gusa, zishobora gukomereza no mu rugo ndetse no mu baturanyi mubaganiriza kuri gahunda za Leta”.

Intore z’Impeshakurama 171 zo mu Karere ka Gisagara, ni zo ziri gutozwa mu cyiciro cya kabiri cyagenewe abakora umwuga wo kuvura, zikaba zije zikurikira izigera ku 134 zatojwe mu cya mbere. Biteganyijwe ko mu cya gatatu hazatozwa abagera ku 238.

Ubwo izi ntore zinjizwaga mu zindi zahise zitanga inkunga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage b’abakene bagera ku 163.

Abakora muri serivisi z’ubuzima mu Karere ka Gisagara batangaza ko kwitabira Itorero byabafashije kwisuzuma no kwikosora
Ubwo Intore z'Impeshakurama zo mu Karere ka Gisagara zari ziteguye kwinjiza mu zindi
Ubwo Intore z'Impeshakurama zari zimaze kwinjizwa mu zindi
Umukozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gisagara, Byukusenge Jimmy Christian yasabye abatanga serivisi z'ubuzima gutanga umusanzu mu bikorwa byubaka igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages