00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Basangira imiti mu muryango kubera kutagira mituweri

Yanditswe na

Prudence kwizera

Kuya 7 May 2014 saa 07:57
Yasuwe :

Abaturage bo mu murenge wa Gishubi ho mu karere ka Gisagara bemeza ko mu gihe hagize abarwaye mu muryango bavuza ufite mituweri (ubisungane mu kwivuza) abandi bakanywa ku miti ye. Bamwe mu baturage muri uyu murenge bavuga ko kuba batitabira gutanga amafaranga ya mituweri ku bagize umuryango wose biterwa n’impamvu nyinshi zirimo n’ubuharike hagati y’abashakanye.
Bamwe muribo babwiye IGIHE ko ikibazo cy’ubuharike kikihagaragara gituma umuryango uba munini bikarenga ubushobozi bwabamwe bwo (…)

Abaturage bo mu murenge wa Gishubi ho mu karere ka Gisagara bemeza ko mu gihe hagize abarwaye mu muryango bavuza ufite mituweri (ubisungane mu kwivuza) abandi bakanywa ku miti ye.

Bamwe mu baturage muri uyu murenge bavuga ko kuba batitabira gutanga amafaranga ya mituweri ku bagize umuryango wose biterwa n’impamvu nyinshi zirimo n’ubuharike hagati y’abashakanye.

Bamwe muribo babwiye IGIHE ko ikibazo cy’ubuharike kikihagaragara gituma umuryango uba munini bikarenga ubushobozi bwabamwe bwo kubona iby’ibanze umuryango ukenera.

Bavuga ko batabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza kubera ubushobozi bucye abandi bo bakavuga ko ari uko badakunze kurwara cyangwa ko bategereje abaterankunga, bityo bagikoresha uburyo buboroheye bwo gusangira imiti.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Jyewe iwajye turi batandatu, iyo nabonye amafaranga ntangira umwana umwe mitiweli, noneho uwarwara wese nkagenda muha kuri iyo miti, ibinini bikabakwira bose”.

Gusa aba baturage bemera ko ibyo bakora biba ari nka magendu ariko ngo nta kundi babigenza kuko bafite ubukene.

Undi yongeyeho ati: “Ubushize twari dufite akazi muri VUP barayidutangira, none ko yagiye tutagikora baba bagira ngo tuyikure he? Kereka badufashije bakongera bakayadutangira”.

Etienne Mugambira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gishubi, yavuze ko kudatanga mituweri bigiterwa na bamwe mu baturage birengagiza akamaro ka yo nubwo ubukangurambaga bwo kubibashishikariza no kubakuramo gutegereza ak’imuhana bugikomeje.

Mugambira yagize ati : « Icyabiteye si ukutamenya akamaro ahubwo ni uko bamwe bagiye birara bitewe n’uko mbere bagiye bayibona muri gahunda ya VUP yahoze muri uyu murenge, ubu turi gukora ubukangurambaga ngo bamenye neza ko aribo bagomba kwiyishyurira ».

Nubwo abaturage bo muri aka gace kanegereye igishanga cy’Akanyaru baseta ibirenge mukugura mitiweli, Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere tw’u Rwanda tukigaragaramo indwara ya malariya ku kigero cyo hejuru.

Ubuyobozi bw’uyu murenge bukaba butangaza kuri ubu ikigero cy’abamaze gutanga mitiweli kiri hafi 65% mu gihe umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) usigaje amezi 2 ngo urangire undi utangire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages