Uwo mwana yavukiye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha ari naho ababyeyi be basanzwe batuye.
Akimana Appolinarie umubyara avuga ko bamenye ko afite ikibazo ageze igihe cyo gukambakamba batangira gushakisha uko bamuvuza ariko bakomwa mu nkokora n’ubushobozi.
Ati “Yavutse mu 2014 avuka ubona nta kibazo afite ubwo ageze igihe cyo gukambakamba nibwo twabonye ko afite ikibazo. Twamujyanye ku Kigo Nderabuzima batwohereza ku bitaro bikuru bya CHUB bamufata ibizamini indwara irabura.”
Akimana avuga ko kuba umuryango we uba mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi utishoboye byababereye imbogamizi yo kujya kumuvuza mu Kigo cya Gatagara cyita ku batishoboye bituma batangira inzira zo gushaka umuterankunga.
Nyuma yaho baje kumubona arabafasha ariko bigeze hagati yitaba Imana ikibazo cyabo gisubira irudubi.
Ati “Tumujyana i Gatagara baramwakira bambwira ko nzagaruka mu kwezi kwa cumi na kumwe umuterankunga ahita apfa.”
Avuga ko bafite ibibazo bikomeye kuko umwana wabo yirirwa aryamye yaruha bakamuheka kandi atabasha kurya kubera ikibazo cy’imitsi itameze neza. Iyo bagerageje kumwicaza mu ntebe bayimuzirikiramo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko bari gushaka uko bafasha uwo muryango.
Ati “Yaraje muha icyangombwa kimwemerera kuvuza umwana, amujyanye i Gatagara bamuha gahunda yo mu Ugushyingo ariko we ntiyicaye yakomeje gushaka undi muganga. Ubu avuga ko hari uwo yabonye i Kanombe, igisigaye ni uguhura nawe tukareba niba koko yabasha kuvura uwo mwana.”
Gasengayire akomeza avuga ko Akarere kiyemeje kuvuza uwo mwana ndetse no mu 2019 agahabwa inka izajya imufasha kubona amata.
Avuga ko nibinanirana bazitabaza inzego zisumbuye zirimo Minisiteri y’Ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO