Ubusanzwe umuntu muzima avukana impyiko ebyiri. Ese iyo utanze imwe, isigaye ikora ite? Ese ntishobora gusigarana ibibazo? Iyatanzwe ikora gute mu mubiri w’umurwayi? Twaganiriye n’uwatanze ndetse n’uwahawe impyiko.
Inkuru ya Muhire Jean Claude yatangaje benshi nyuma y’aho arwaye impyiko ari mu Bitaro bya CHUK akanyura mu itangazamakuru asaba ubufasha kugira ngo yivuze ariko umukunzi we Uwera Reine akemera kumuha impyiko imwe, nyuma y’aho abaganga basanze bahuje ibisabwa byose kugira ngo abe yayimuha.
Twaganiriye n’aba bombi batubwira byinshi ku buzima bwabo nyuma yo gutanga no kwakira impyiko n’imvano y’uyu mwanzuro.
Uwera Reine avuga ko gutanga impyiko bisaba kuba uwifuza kuyitanga aba nta ndwara arwaye zikomeye nka diyabete n’umuvuduko mwinshi w’amaraso, hakanarebwa ko bahuje amaraso.
Avuga ko yatanze impyiko nyuma yo gucukumbura akamenya amakuru ahagije kuri byo.
Ati “Njyewe nayitanze mfite icyizere. Nari narasomye byinshi ku gutanga ingingo n’abazitanze uko byabagendekeye, nsanga nta ngaruka nyinshi bahuye nazo niyemeza kubikora”.
Yifashishije urugero yavuze ku mikorere y’impyiko imwe.
Ati “Niba urebesha amaso abiri ijisho rimwe rikavamo, n’ubundi urakomeza ukareba. Ntabwo kubura ijisho rimwe bivuga ko udashobora kubona urabona ndetse ukabona neza nk’uko ufite amaso abiri abona. Rero n’impyiko iyo imwe ivuyemo indi nayo ikora ah’ebyiri ikageraho ikamenyera”
Yakomeje avuga uko byamugendekeye igihe atanga impyiko.
Ati “Nyuma yo gukurwamo impyiko namaze iminsi itatu mu bitaro uwa kane ndasezererwa. Urumva uba ufite igisebe kinini cyane kubera kubagwa. Nyuma y’iyo minsi nsezerewe namaze ibyumweru bitatu nipfukisha”.
Asobanura ko uwatanze impyiko amara nibura amezi atanu cyangwa atandatu yigengesera guterura ibintu biremeye no gukora imirimo ivunanye, gusa akagorwa n’amezi atatu abanza kubera igisebe gusa mu mwaka umwe uba uhagaze bwuma.
Uwera avuga ko imbogamizi abantu bahura nazo zirimo kutagira amakuru ahagije ku gutanga ingingo ndetse n’imbaraga zo gufata uwo mwanzuro.
Ati “Niba abantu bakigorwa no gutanga amaraso kandi agaruka mu mubiri, ntibyoroshye gutanga urugingo uziko rutazagaruka kandi urwo usigaranye ruramutse rugize ikibazo nawe warwara”.
Hari abifuza gutanga ingingo ariko basuzumwa bagasanga batujuje ibisabwa cyangwa imiryango yabo ikanga gusinyira ko nibagira ikibazo bazabitaho.
Ati “Iyo ugiye guterwa ikinya bakubwira ingaruka zirimo kuba wasinzira ntukanguke, kuba wava cyane, gutanga urugingo ukaba ari wowe ugenda uwo waramiye agasigara, ni byinshi bakubwira ukabisinyira iyo ubyemeye”.
Mu mboni za Uwera, avuga ko mituweri idahagije ku gusimburizwa impyiko. Abahawe ingingo nabo basabwa gukomeza gukurikiranwa kandi nabyo birimo utuntu twinshi duhenze nkuko akomeza kubigarukaho.
Ku bwe avuga ko hashyirwa imbaraga mu kumenyekanisha indwara y’impyiko kuko izahaza. Asaba buri wese kubungabunga ubuzima bw’impyiko kuko kuzivuza bihenda bikanakenesha.
Hashize imyaka ine Muhire Jean Claude na Muhire Reine bahawe ubu buvuzi.
Muhire Jean Claude avuga ko utanga urugingo atari we ugorwa gusa kuko ari nako bimeze kuruhabwa.
Ati “Ntabwo biba byoroshye. Uretse utanga impyiko ntekereza ko n’uyihabwa nawe bitamworohera yaba kwakira uburwayi no kumenya impamvu yarwaye, gusa nta yandi mahitamo”.
Yakomeje agira ati “Nyuma yo guhabwa impyiko ubuzima bwanjye bukora neza ndetse nasubiye mu buzima busanzwe”.
Dr Nyenyeri Lieve Darlène Umuganga w’Impyiko mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’inzobere z’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bafasha abakeneye impyiko, avuga ko gutanga urugingo ari ugutanga ubuzima ku bandi.
Yamaze impungenge bamwe bakunze kumva ko nyuma yo gutanga impyiko ubuzima bw’uyitanze busigarana ibibazo.
Ati “Hari nk’aho usanga imyumvire ngo umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa utanze impyiko nyuma nta byara, ariko ibyo ntaho bihuriye. Umuntu ashobora kubaho afite impyiko imwe niyo mpamvu tubikora kuko hari n’ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ashobora kuvukana impyiko imwe akayibana ubuzima bwe bwose kandi ntagire ikibazo.”
Yavuze ko nta mpungenge na nke abantu bakwiye kugira kuko ibizamini bikorerwa uwifuje gutanga impyiko iyo bigaragaje ko hari n’ikibazo gito cyaba batabikora kugira ngo hirindwe ko abarwayi baba babiri.
Dr Nyenyeri yasoje asaba Abanyarwanda kugira umutima wo gutanga impyiko kuko ubu hari abarwayi babuze abazibaha.
Ati “Gutanga impyiko ni ugutanga ubuzima kuri uwo umuntu. Abantu bahabwe impyiko nyuma bamera neza bagakora bakinjiza amafaranga bagafasha igihugu”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!