Iyi mashini yashyikirijwe Umuyobozi wa Dépôt Kalisimbi LTD, Gatete Pascal, ku wa 6 Gashyantare 2020. Iki kigo kizajya gitunganya imyanda giherereye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Ni imashini izatunganya imyanda ivanywe mu mavuriro yose yo muri Kigali, mu mafarumasi n’ibindi bigo bifite imyanda mvaruganda mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurinda abaturage indwara muri rusange.
RDB yasobanuye ko ari inshingano zayo zo gufasha ba rwiyemezamirimo kwiteza imbere. Igaragaza ko rwiyemezamirimo wahawe iyi mashini azajya yerekeza mu mavuriro yose yo muri Kigali adafite uburyo atwika imyanda ayikusanye yitwaje imodoka zabugenewe ajye kuyitunganyiriza muri icyo kigo i Mageragere.
Umushoramari kandi yemeye gushoramo andi amafranga akagura icyo kigo ndetse no kuba yabyaza ibisigazwa by’iyo myanda ibindi bintu nk’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Ikigo cya Kalisimbi LTD, Gatete Pascal, yabwiye IGIHE ko iyi mashini izafasha mu kubungabunga ibidukiije muri rusange.
Ati “Ikindi ni ukwirinda imyanda iva kwa muganga akenshi hari ikibazo cy’uko itari ifite ahantu itunganyirizwa. Nta hantu ho gutunganyiriza imyanda ihumanya mu bitaro hari hahari. Icyo bizafasha muri rusange abaturage n’abaganga ni ukubona ahantu bashyira imyanda mu buryo bwizewe.”
Iyi mashini yakorewe mu Bufaransa hamwe n’inyubako zayo bifite agaciro k’arenga miliyoni 600 Frw, ikaba ifite ubushobozi bwo gutunganya ibilo 200 by’imyanda ku isaha.



















TANGA IGITEKEREZO