Uru rukingo ni rwo rwa mbere muri enye ziri gukorwa rugiye kugera ku cyiciro cyo kugeragezwa ku bantu, nyuma yo kwemerwa n’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford batangiye gukora uru rukingo ku wa 17 Gicurasi 2026, ubwo hatangazwaga ko Ebola yabaye ikibazo cy’ubuzima rusange gisaba igisubizo cyihuse.
Igeragezwa ry’uru rukingo rigiye gutangizwa mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira RDC, aho hamaze gutangazwa abantu 1.792 banduye ndetse n’abantu 625 bamaze guhitanwa n’iyo ndwara.
Iki cyorezo giterwa n’ubwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo.
Abahanga bavuga ko hari amoko atandatu ya virusi ya Ebola, kandi ko nubwo asa, buri bwoko busaba uburyo bwihariye bwo kuburwanya. Ni yo mpamvu kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo byemewe ku buryo bwihariye kuri ubu bwoko bwa Bundibugyo.
Abashakashatsi batangaje ko abantu 50 bazima bafite hagati y’imyaka 18 na 55 ari bo bazitabira icyiciro cya mbere cy’igeragezwa ry’uru rukingo.
Abazitabira igeragezwa bazakurikiranwa mu gihe cy’umwaka kugira ngo harebwe uko umubiri wabo wakira urukingo ndetse n’ingaruka zishobora kubaho.
Abashakashatsi bo muri Oxford kandi bari gukorana n’abafatanyabikorwa muri Uganda kugira ngo hazategurwe n’igeragezwa ry’uru rukingo muri Afurika.
Abashakashatsi bavuga ko kuba uru rukingo rwarakozwe mu gihe gito bishingiye ku ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu gukora urukingo rwa Oxford/AstraZeneca rwakoreshwaga mu guhangana na Covid-19.
Uru rukingo rukoresha virusi idatera indwara ifite inkomoko ku ngunge, ikaba yarahinduwe mu buryo bwa gihanga kugira ngo idatera uburwayi.
Iyo ihawe umuntu, ituma umubiri umenya igice cya virusi ya Ebola maze ugatangira gukora abasirikare bawurinda. Ibi bituma umubiri uba witeguye guhangana na Ebola nyirizina igihe umuntu yayandura.
Mbere yo gutangira kugeragezwa ku bantu, uru rukingo rwabanje kugeragezwa ku mbeba no ku nguge zo mu bwoko bwa macaque, nyuma rukorwa ku rwego rwemewe gukoreshwa mu bushakashatsi bw’abantu.
Ikigo cyo mu Buhinde kizwi nka Serum Institute of India cyakoze kandi kibika dose zigera ku 620.000 z’uru rukingo kugira ngo zizakoreshwe mu gihe rukomeje kwemezwa.
Uru rukingo rwa Oxford ni rumwe mu nkingo enye ziri gukorwa hagamijwe guhangana n’ubwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo.
Hari n’urundi rukingo ruri gutegurwa n’ikigo cy’ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi cya Moderna gikoresha ikoranabuhanga rya mRNA, ndetse n’izindi ziri gukorwa n’ibigo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!