Iryo shami ryafunguwe kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Kanama, ni irya gatatu mu Rwanda, nyuma y’uko ubuvuzi bw’impyiko bwari busanzwe bukorwa mu bitaro bya CHUB ndetse no mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Manirakiza Vital umwe mu bavuwe impyiko muri aka gashami kafunguwe ku mugaragaro ariko katangiye gukora mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, yavuze ko yahamaze ukwezi kurenga.
Yemeje imbere y’abari bitabiriye uyu muhango ko ubuzima bwe ubu bumeze neza, icyakora agaruka ku kibazo cy’uko bisaba amafaranga menshi kandi akaba atakwigonderwa na buri wese.
Yagize ati “Aha nahamaze ukwezi kurenga ariko icyo nababwira ni uko ibiciro byaho biri hejuru kandi bikaba bitapfa kwigonderwa na buri wese.”
Kunyura mu mashini isuzuma bisaba amafaranga ibihumbi 120. Umurwayi ukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mituelle), afashwa kuvurwa na yo iyo uburwayi bwe bw’impyiko bworoheje mu gihe cy’ibyumweru 6.
Nyuma y’ibi byumweru bitandatu, umurwayi basanze uburwayi bwe butabasha gukira asabwa kwiyishyurira ibihumbi 100 uko anyuze mu mashini ubwisungane mu kwivuza bwa Mitiweri bukamwishyurira ibihumbi 20 gusa.
Aya ni amafaranga atari make kuko hari abarwayi bandikirwa kunyura muri iyi mashini buri munsi bitewe n’uburemere uburwayi bwabo bumaze kugeraho, bivuze ko basabwa kwiyishyurira ibihumbi 100 uko banyujijwe muri iyo mashini.
Hari n’abarwayi kandi bahebera urwaje bagahitamo kugabanyisha inshuro banyuzwa mu cyuma kandi barandikiwe kunyuramo buri munsi bategereje ko baramuka byibuze kabiri ariko nta cyizere cyo kubaho nk’uko babitubwiye mu buhamya.
Umwe yagize ati “Nkanjye banyandikiye kunyura mu mashini inshuro 3 mu cyumweru, ariko kubera ko bitankundira nahisemo ko nazajya nyuzwamo kabiri gusa.”
Iby’uko ikiguzi cyo kunyura muri izi mashini zikora isuku mu maraso ku bafite uburwayi bw’impyiko byanagarutsweho n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana.
Ati “Bizadufasha guha serivisi z’ubuvuzi ku bafite uburwayi bw’impyiko ariko bisaba amafaranga menshi ndetse ugasanga hari ibigo by’ubwishingizi bitishyurira abakiliya babo cyane iyo umuntu uburwahyi bwamurenze.”
Dr. Theophile Dushime ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bigashyirwa hirya no hino mu gihugu bizagabanya ikiguzi kikiri hejuru.
Yanavuze ko hakiri ikibazo cy’ubuke bw’abaganga bazobereye muri ubu buvuzi mu Rwanda ndetse bigatuma n’abakeneye ko impyiko zabo zisimbuzwa babanza kujya hanze y’u Rwanda cyangwa bagategereza inzobere zizava mu mahanga.
Imashini 10 muri izi zikora akazi ko kuvura abafite ibibazo by’impyiko zigura amafaranga agera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. Ni imashini zifasha umurwayi gutunganya amaraso mu gihe impyiko ze zahagaze gukora.
Sosiyeti y’ubuvuzi mu Buyapani, Tokushukai Medical Group, ni yo yateye inkunga ishyirwaho ry’aka gashami muri CHUK ikaba yaratanze imashini 15, 10 zitangwa muri CHUK naho izindi 5 zihabwa CHUB.
Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO