Umuyobozi w’uyu muryango uharanira iterambere ry’umugore, Dr. Monique Mujawamariya, yavuze ko mu burengerazuba bw’Isi higanje abantu bari gusaza cyane bakeneye ababitaho nyuma yo gutakaza ingufu z’umubiri, mu gihe muri Afurika hari benshi bashaka akazi bakakabura bakishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha.
Mujawamariya avuga ko mu kuziba iki cyuho bagiye gushinga ishuri rizafasha abanyarwandakazi babishoboye kwiga ubuforomo ku rwego mpuzamahanga, bakazakorera uyu murimo no mu bindi bihugu nka Canada.
Avuga kandi ko abazigishwa ubuforomo muri iri shuri bazajya bahabwa n’amasomo y’ ingenzi atuma bagirira akamaro aho boherejwe gukorera hose na bo ku giti ubwabo, ndetse ko amasomo bazahabwa ari mpuzamahanga.
Agira ati “Amasomo muri iri shuri azajyana na porogaramu ikoreshwa mu ishuri ry’ ubuforomo rya McGill cyangwa Kaminuza ya Montréal, twamaze kuvugana …”
Iri shuri rikuru ryitezweho guha amahirwe abana badafite ubushobozi bwo kwiga kimwe n’abashobora kwiyishyurira aya masomo.
Mu burengerazuba bw’Isi umubare w’abantu bakuru uri hejuru, mu gihe muri 2006 imibare y’ikigo kigaragaza uko ubwiyongere bw’ abaturage buhagaze, yerekanye 44% by’abatuye Afurika bari munsi y’ imyaka 15, kandi bizakomeza gutya kugeza mu 2030.
Umuryango Mafubo International ukaba usanga umubare munini w’urubyiruko ukwiye kuba ingufu za Afurika zikwiye kubyazwa umusaruro aho gufatwa nk’ikibazo.
Uyu muryango udaharanira inyungu ukorera mu bihugu bigera kuri 40 ku Isi, ukaba ugamije kuzamura ubushobozi bw’ abagore n’ abakobwa.


















TANGA IGITEKEREZO