Ni igikorwa SFR izafatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, aho inzu zirenga ibihumbi 140 zo mu mirenge icyenda yo mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, hazatererwa imiti.
Iyo ni Masaka yo muri Kicukiro, Kanyinya na Mageragere yo mu Karere ka Nyarugenge, Rutunga, Gikomero, Rusororo, Ndera, Jabana na Kinyinya yo mu Karere ka Gasabo.
Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Masaka wagaragayemo abantu barenga ibihumbi 30, mu barenga ibihumbi 115 bayirwaye muri Kicukiro, uba umurenge wa mbere wagaragawemo n’abarwayi benshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yatangaje ko bimwe mu byatumye imibare y’abarwayi ba malaria ijya hejuru ari uko aka gace kabamo ibishanga bihingwamo umuceri no kuba hari ibidendezi by’amazi.
Yagize ati “Iyo ukurikiranye amakuru, imibare uko yagiye izamuka, usanga hano iwacu bitewe n’uko hateye, hagiye hari ibishanga, hahingwa umuceri n’ahantu hari amazi…twaje kugira amahirwe, RBC n’abafatanyabikorwa babona ikibazo uko giteye, bemeza ko umurenge wacu waterwamo umuti ngo harebwe ko hari icyakorwa.”
Biteganyijwe ko ingo zigera ku bihumbi 20 ari zo zizatererwa umuti muri uwo murenge.
Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, bahisemo gufata ingamba zigamije kuyihashya no kureba ko imibare y’abayirwara igabanyuka.
Yanasobanuye ko bagira ibipimo biri hejuru by’abantu barwaye malaria mu gihe cy’imvura ndetse n’igihe itangiye gucika.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Strive Foundation Rwanda, Ruzibiza Léopold, yatangaje ko nyuma yo kubona ko ingamba zakoreshwaga zirimo gupima abantu benshi icyarimwe, kubakangurira gutema ibihuru ndetse n’ibindi bitagaragaje umusaruro, bahisemo gukoresha uburyo bwo gutera imiti mu nzu kuko ari bwo bwizewe.
Yasobanuye ko umuti ugiye guterwa mu mirenge yagaragawemo ubwandu bwinshi bwa Malaria anasaba abaturage kubigiramo uruhare bubahiriza ibisabwa.
Yakomeje ati “Uyu muti ugomba guterwa hubahirijwe amabwiriza yawo. Umuturage agomba gusohoka mu nzu, ibintu byose akabishyira hanze, umujyanama w’ubuzima akavanga umuti ku gipimo cyemewe akawutera, inzu igakingwa amasaha abiri inzu ifunzwe.”
Yasabye ubufatanye bw’abaturage muri icyo gikorwa cyo gutera umuti, cyane ko biri gukorwa n’abajyanama b’ubuzima.
Mu Ukwakira na Ukuboza 2025 hatewe umuti mu mirenge 28 ikunze kuzahazwa cyane na Malaria, mu turere twa Gisagara, Nyanza, Bugesera, Kirehe, Rwamagana na Nyagatare hafashwa abaturage 1.031.676.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kigaragaza ko kuva mu 2024–2025 Malaria yishe abarenga 150 mu gihugu hose.
Amafoto: Nzayisigiza Fidele



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!