Ubusanzwe Paralysie ni indwara ishobora kuvurwa igakira bitewe n’ubwoko bwayo iyo uyirwaye akurikiranywe hakiri kare.
Indwara ya Paralysie ni uburyo umuntu ashobora kubura ubushobozi bwo gukora ku bice bimwe by’umubiri we biturutse ku kwangirika k’ubwonko cyangwa utunyangingo two mu rutirigongo.
Inkuru idasanzwe ihari ku bijyanye n’ubuvuzi bw’iyi ndwara, ni iy’umugabo w’Umuholandi witwa Gert-Jan Oskam, wabashije kongera kugenda nyuma y’imyaka 12 yari amaze akoze impanuka yamusigiye uburwayi bwa Paralysie.
Uyu mugabo ufite imyaka 40, wari wakoze impanuka ubwo yari mu marushanwa yo gusiganwa ku magare, ubu hifashishijwe ikoranabuhanga, inzobere zabashije gufasha intekerezo ze kuba zakorana n’amaguru hamwe n’ibirenge bye ku buryo abasha guhagarara no kuzamuka ku madarage.
Ni igikorwa cyagezweho hifashishijwe inyunganirangingo ya kabiri ku rutirigongo rwe, aho abo mu muryango w’abafasha abafite ibibazo by’urutirigongo mu Bwongereza bavuze ko nubwo ari ubushakashatsi bukiri mu cyiciro cy’ibanze, ariko bushishikaje kandi butanga ucyizere.
Si ibyo gusa kuko, Oskam yanambitswe ingofero y’ikoranabuhanga anongerwamo imiyoboro ibiri ya santimetero eshanu z’umurambararo hafi y’igice cy’ubwonko gifasha ingingo kuba zakwinyeganyeza, ku buryo ibice bye by’umubiri bibasha guhana amakuru n’ubwonko akaba yashobora gutambuka.
Mu kiganiro yahaye BBC, Oskam yagize ati "Ubu ndiyumva nk’umwana w’igitambambuga uri kwiga kongera gutambuka. Rwari urugendo rurerure ariko ubu nshobora guhaguruka no gusangira agatama n’inshuti zanjye, birashimishije."
Prof Jocelyne Bloch, wo muri Kaminuza ya Lausanne, Umusuwisi wayoboye ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The Nature, yavuze ko bakiri ku ntango y’ibishobora kugerwaho mu kuvura indwara ya paralysie, aho yagaragaje ko bishobora kuzafata indi myaka kugira ngo ibe serivisi iboneka ku barwayi benshi bibasiwe n’iyi ndwara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!