00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka ibiri Abaturarwanda ibihumbi 17 bapfuye bazize ikibazo cy’imiti itagihangana n’indwara

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 24 November 2025 saa 11:14
Yasuwe :

Ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti kizwi nka ‘Antimicrobial Resistance: AMR) gikomeje gufata indi ntera kuko imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 17 bahitanywe na cyo mu Rwanda mu 2019 no mu 2021.

AMR ibaho igihe ‘bacterie’, virusi cyangwa akandi gakoko kihinduranyije kakagira ubushobozi bwo kudahangarwa n’umuti wagenewe kukica, ibituma kuvura indwara kateje bigorana cyangwa bikaba bidashoboka, uyifite ikaba yamuhitana.

Dr. Noel Gahamanyi, uyobora ishami rishinzwe gupima udukoko mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yatangaje ko AMR ari ikibazo ku buryo hari n’abo gihitana.

Ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko mu 2019, mu Rwanda abantu 9.800, bapfuye bazize indwara ziterwa n’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, ndetse mu 2021, abandi 8.180, bapfuye bazira icyo kibazo.”

Dr. Gahamanyi yakomeje avuga ko ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’imiti cyane cyane ikoreshwa mu kuvura indwara ziterwa n’udukoko, izwi nka (antibiotique), ugisanga mu bantu, inyamanswa ndetse n’ibidukikije.

Yavuze ko iyo iyi imiti ikoreshejwe nabi, udukoko tugira ubudahangarwa, bigatuma indwara igorana kuvurwa ibishobora no gutera n’urupfu.

U Rwanda rwubatse laboratwari 12 zo gupima udukoko tugira ubudahangarwa ku miti, zivuye kuri esheshatu rwari rufite mu 2024.

Izi laboratwari zizajya zifashishwa mu kureba imiti itagihangana n’utu dukoko, zinafashe mu gupima udukoko mu mpagararizi, umuganga akaba yamenya umuti wakora kuri utu dukoko hamaze kumenywa ubushobozi bwatwo.

Ubwo yitabiraga inama yiga guhangana no kurwanya ubudahanyarwa bw’udukoko ku miti, Dr. Mukagatare Isabelle, uyobora ishami rishinzwe serivisi z’ubuzima muri RBC, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga zifatika mu kurwanya iki kibazo.

Yagize ati “Umwaka ushize twari dufite laboratwari esheshatu gusa zishobora gupima ubwoko bw’udukoko n’imiti itwica mu gihugu cyose, ariko uyu munsi tugeze kuri 18 kandi bigenze neza uyu mwaka warangira tugeze kuri 20. Urumva ko u Rwanda ruri gushyiramo ubushobozi bushoboka kugira ngo icyo kibazo tugihashye.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakoze igenamigambi ry’imyaka itanu rigaruka ku gukemura ibibazo bijyanye n’utwo dukoko, aho hibanzwe ku ngamba zirimo kunoza isuku, gukoresha neza imiti no gukora ubukangurambaga mu baturage.

Birushijeho muri iryo genemigambi hazatangwa amahugurwa ku baganga bandika imiti, abakora muri za ‘pharmacie’ bayitanga ndetse n’abaturage barasabwa gufata neza imiti bandikiwe, kuko kimwe mu biha icyuho ubudahangarwa bw’udukoko ari ukudakurikiza amabwiriza ya muganga.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku buzima Institute of Health Metrics and Evaluation mu 2021, mu Rwanda hafi abantu 2.000 bishwe n’indwara ziterwa n’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti. Mu gihe imfu z’abarenga 8.000, zaturutse ku ndwara zifitanye isano n’utwo dukoko.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abaganga b’Abana, Dr. Lisine Tuyisenge, yakomoje ku barwayi bahabwa imiti ivura indwara ziterwa n’udukoko (antibiotique), nyamara batayandikiwe na muganga, ashimangira ko bidakwiye kuko bishobora kwangiza ubudahangarwa bw’umubiri.

Ati “Imiti ya ‘antibiotique’, ntikwiye gutangwa mu gihe itanditswe na muganga, birababaje ko wazana umwana wawe afite umuriro wa 40, nkamuvura ariko akamara icyumweru agifite uwo muriro, kubera ko yafashe imiti nabi, ugasanga ngezeho nka muganga umubiri waramaze kwangirika.”

“Dukeneye gufatanya n’abakora muri za pharmacie, kugira ngo bishyirwe mu bikorwa kuko ntabwo bikwiye bigomba gucika. Hagomba kujyaho ingamba zikomeye kugira ngo byubahirizwe.”

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko ku Isi, buri mwaka hapfa abantu bari hagati miliyoni 3-5, bazize gukoresha imiti na bi, ndetse mu gihe hatagize igikorwa mu 2050, abazira gufata nabi imiti, bazaba bagera kuri miliyoni 10 buri mwaka.

Ihuriro ry'Abaganga b'Abana n'izindi nzobere mu buvuzi baganiriye ku kibazo cy'imiti idahangamura indwara gikomeje kwiyongera
Dr. Mukagatare Isabelle, uyobora ishami rishinzwe serivisi z’ubuzima mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima yavuze ko bamaze kubaka laboratwari nyinshi zishobora guhangana n'ikibazo cy'udukoko tugira ubudahangarwa ku miti
Abaganga b'abana bahawe ijambo batanga ibitekerezo ku kibazo cya AMR gikomeje gufata indi ntera
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abaganga b’Abana, Dr. Lisine Tuyisenge, yibukije abakora mu nzu zicuruza imiti kwirinda guha abarwayi imiti ya 'antibiotique', nta rwandiko rwa muganga rubyemeza bahawe
Inzobere zaganiriye ku cyakorwa ngo ikibazo cy'imiti itakibasha guhangara indwara gikemurwe
Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo, (ubanza ibumoso) ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama yo guahangana n'ikibazo cya AMR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages