Ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye kuri uyu Mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018, aho inzobere zituruka mu gihugu cy’u Bwongereza ziri guhugura Abanyarwanda 10 n’Abanya-Uganda 10 bakorera mu bitaro n’amavuriro atandukanye.
Umwe mu bateguye iki gikorwa, Dr Jules Ndoli, ushinzwe serivisi z’ubuvuzi ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, yavuze ko mu Rwanda hagaragara abantu benshi barwara indwara z’umutwe n’imitsi ariko abazivura bakaba bakiri bake ari yo mpamvu bari gushaka uko umubare wabo wakwiyongera.
Yagize ati “Turi guhugura abaganga muri serivisi zitandukanye barimo abavura indwara z’abana, iz’abantu bakuru n’abakira indembe. Turi kubahugura kuri gahunda yihariye ijyanye no kuvura imitsi n’indwara z’umutwe”.
Atangaza ko mu Rwanda kugeza ubu hari abaganga bavura izo ndwara batarenze bane, bivuze ko bakiri bake cyane, ari yo mpamvu harimo guhugurwa abandi bazajya bazivura.
Ayo mahugurwa yatewe inkunga na East African Development Bank (EADB) hamwe na British Council, aho iyo gahunda izamara imyaka ine.
Umuyobozi wa EADB, Divid W. Odongo, yavuze ko bahisemo gutera inkunga ibikorwa by’ubuzima kuko bazi neza ko nta terambere ryagerwaho ubuzima butifashe neza.
Yagize ati “Twahisemo gutera inkunga ibikorwa nk’ibi kuko iterambere rigomba kubanzirizwa n’ubuzima bwiza. Dufite intego yo guteza imbere serivise z’ubuzima mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba”.
Bamwe mu baganga batangiye guhugurirwa mu Karere ka Huye gihe cy’iminsi itanu bavuga ko aho basanzwe bakorera bakunze kwakira abantu barwaye indwara z’imitsi n’umutwe ariko akenshi bakabura uko babaha serivisi kuko nta bumenyi buhagije babifiteho.
Bemeza ko ubumenyi bongerewe buzakemura icyo kibazo ndetse bikabafasha no kunoza serivise batanga.
























TANGA IGITEKEREZO