Abahanga mu buzima baturuka mu bigo no mu nganda zikora imiti zirimo n’urwa Stemcentrx ruherereye muri Leta ya California bavuga ko uyu muti uzabasha kuvura kanseri zirimo iy’Ibere, inkondo y’umura n’iy’ibihaha.
Marc Damelin, umwe mu bakoze uyu muti wahawe izina rya PF-06647020, yabwiye Ijwi rya Amerika ko bifuza ko uzabafasha kurandurana n’imizi indwara ya Kanseri yagoranaga kuvurwa.
Abakoze uyu muti bemeza ko umaze gutanga icyizere bitewe n’igerageza bawukoreye ku mbeba n’inkende, ndetse ngo rikaba rigikomeje no ku kiremwa muntu.
Gusa bagaragaza ko nibura kimwe cya gatatu cy’abamaze guhabwa iyo miti bavurwa kanseri y’inkondo y’umura, bagaragaza icyizere cyo kuyikira ndetse n’abamaze kuyihabwa barwaye Kanseri y’ibere n’iy’ibihaha ngo bagenda bamererwa neza n’ubwo batagaragaza ijanisha ryabo.
Dylla avuga ko igeragezwa ryimbitse ndetse ryagutse kuri uyu muti rizakorwa ahagana mu mpera z’uyu mwaka.
Abakoze uyu muti ntibemeza neza niba uzasimbura uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kuvura izi ndwara cyangwa se niba uzaba ubwunganira, gusa ngo mu byifuzo bafite ni uko bishobotse wasimbura bumwe muri bwo.
Bavuga kandi ko uyu muti ufite n’ubushobozi bwo kuba wafasha abafite uburwayi bwa Kanseri y’igifu, iya prostate n’izindi.
Abavumbuye PF-06647020 bagaragaza ko ishobora guhindura uburyo bwakoreshwaga mu kuvura Kanseri no kongerera iminsi abayirwaye.



















TANGA IGITEKEREZO