00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari uwirukanywe ku ishuri: Ubuhamya bwa Kagame na Kajeneja bafite abana bafite ‘autisme’

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 6 April 2026 saa 09:46
Yasuwe :

Kagame Emmy ni umubyeyi ufite umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi wavukanye uburwayi bwa ‘autisme’ bwatumye anirukanwa mu ishuri, kubera ko yari atandukanye n’abandi mu bijyanye n’imyitwarire.

Kagame yavuze ko umwana we yitwaraga mu buryo budasanzwe mbere ariko ntabashe gusobanukirwa ikibazo afite, gusa ngo yaje kukimenya ubwo yatangiraga ishuri, bakamwirukana.

Ati “Ubwo yagiraga imyaka yo kujya ku ishuri nibwo namenye ko afite ikibazo cya autisme kubera ko ku kigo yigagaho baramwirukanye ngo ni ukubera imyitwarire mibi ye kandi ahubwo byaraterwaga n’ikibazo cya ‘autisme’ afite.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko umwana we afite ikibazo yagerageje kumujyana kwa muganga gusa ntabwo bigeze babasha kumenya ikibazo afite.

Nyuma yaje kumujyana kumuvuriza mu Muryango wa Autisme Rwanda ufasha abana bafite icyo kibazo, ndetse bagerageza kumufasha, ku buryo ubu yatangiye kwiga, ndetse amenya gukoresha Ikoranabuhanga.

Kajeneja Ciella Estimée nawe ni umubyeyi ufite umwana ufite ikibazo cya autisme.

Yavuze ko bamenye ko umwana wabo afite autisme ubwo yari agejeje imyaka ibiri n’igice kubera ko yari atandukanye n’abandi mu myitwarire ndetse n’ibindi ugasanga akunze kuba ari wenyine cyane.

Kajeneja avuga ko nyuma yo kumutangiza ishuri bamuhamagaye bamubwira ko afite ikibazo cyo kutumva ndetse no gukubagana cyane bituma ajya kumushakira aho yamuvuza, basanga ari yo ndwara afite.

Ati “Ubwo yagiraga imyaka yo kujya ku ishuri baramwirukanye aho yigaga afite imyaka ine cyangwa itatu barambwira ngo ntabwo tumushaka kandi iryo ryari ishuri ryiza kuko ryari iryo ku rwego mpuzamahanga birangira mujyanye ahandi kubera ikibazo afite.”

Kajeneza yagaragaje ko muri sosiyete nyarwanda hakiri ikibazo cy’uko abantu bafite imyumvire mibi ku bana bafite ikibazo cya ‘autisme’ bakumva ko hari ibindi bibazo afite cyangwa ari ukubera ko ababyeyi b’uwo mwana baramureze nabi.

Ati “Kubera uburyo abantu batarasobanukirwa neza n’ibijyanye n’indwara ya autisme usanga iyo babonye ufite umwana uyifite cyangwa afite imyitwarire idasanzwe bakunda kuvuga ko nta burere buboneye yigeze ahabwa n’ababyeyi be.”

Kagame Emmy yasabye ababyeyi kwakira abana babo igihe bavukanye ikibazo cya ‘autisme’ aho kugira ngo babatererane.

Ati “Iyo umwana ufite autisme hari icyo akoze hari intambwe ikomeye aba ateye rero iyo uri umubyeyi kandi wabyaye koko uba ukwiriye kumwakira uko ameze aho kugira ngo umute kuko barahari bajya bata abana babo kubera ko bavukanye icyo kibazo.”

Yakomeje agira ati “Uba ukwiriye kwakira ko wabyaye umwana ufite autisme ukamufasha kubaho kuko hari abantu benshi bakomeye ku Isi kandi bavukanye iki kibazo.”

Ibi babigarutseho ku wa 2 Mata 2026, ubwo ababyeyi bafite ubu bumuga bahuriraga mu Karere ka Kicukiro, bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukangurambaga kuri ubu burwayi.

Ku rwego mpuzamahanga imibare igaragaza ko umwana umwe mu bana 31 aba afite autisme. Mu Rwanda nta bushakashatsi bwihariye burakorwa ku ndwara ya autisme ariko abantu bayifite barahari.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yatangaje ko mu nteko z’abaturage bo muri aka karere hagiye gutangizwa ubukangurambaga ku ndwara ya autisme.

Ati “Nk’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro turabizeza ko gahunda z’ubukangurambaga ku bijyanye n’indwara ya autisme bugiye kuzajya bukorerwa mu nteko z’abaturage kugira ngo basobanurirwe neza ibijyanye nayo.”

Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Autisme Rwanda, Kamagaju Rosine Duquesine, yavuze ko umwana ufite ikibazo cya autisme ashobora kwitabwaho neza ku buryo ajya mu ishuri akaba yatsinda neza kurusha abandi.

Ati “Kuva twatangira tugenda tubona impinduka nyinshi kubera ko bamwe mu bana bafite ikibazo cya autisme basigaye biga mu mashuri asanzwe kandi bagatsinda neza niyo mpamvu tuzakomeza gukora ibikorwa by’ubukangurambaga kugira ngo n’abo bafata nk’aho badashoboye babazane bige kandi bitabweho uko bikwiye.”

Kajeneja Ciella Estimée yagaragaje ko umuryango Autisme Rwanda wafashije umwana we kumenya ibintu byinshi
Kagame Emmy yasabye ababyeyi kwakira abana babo igihe bavukanye ikibazo cya ‘autisme’ aho kubatererana
Umuryango Autisme Rwanda ufite abarimu bahugura abana babana n'iki kibazo
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Monique Huss yatangaje ko mu nteko z’abaturage bo muri aka karere hagiye gutangizwa ubukangurambaga ku ndwara ya autisme
Bamwe mu banyeshuri bafite ikibazo cya autisme bagaragaje impano bafite zo kuririmba
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Autisme Rwanda, Kamagaju Rosine Duquesine, yavuze ko umwana ufite ikibazo cya ‘autisme’ ashobora kwitabwaho neza ku buryo ajya mu ishuri akaba yatsinda neza kurusha abandi
Abana 300 bamaze kwigishwa na Autisme Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages