Hagaragajwe ko umwana w’umukobwa afite amahirwe nk’ay’abahungu, icyo asabwa ari ukwigirira icyizere, agakora cyane kugira ngo agere ku ntego n’ejo hazaza heza.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka 2023 igira iti "None nitwe:Uburenganzira bwacu, ejo heza”.
Umuhoza Jeannette wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu, yavuze ko abana b’abakobwa badakwiye guha umwanya ababashukisha impano zitandukanye ngo babicire ejo heza.
Umuyobozi wa AHF-Rwanda Dr. Rangira Lambert, yasabye ko imyumvire ivuga ko umwana w’umukobwa akwiye guharirwa imirimo yo mu rugo wenyine irwanywa kuko idindiza iterambere rye.
Inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere, Dr Mujawamariya Gisele yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’umwana kandi bakabikora ku bana bose baba abahungu n’abakobwa.
Yagaragaje ko abagera kuri 7% baterwa inda bakiri abana bagahura n’ingaruka zirimo gupfa babyara, kurera imburagihe nta bushobozi bafite, gutereranwa n’imiryango yabo ibi bikagira uruhare mu kuzamura imibare y’abana bajya mu muhanda.
Umunsi w’umwana w’umukobwa wizihijwe mu gihe u Rwanda rugihanganye n’ibibazo by’abangavu baterwa inda, abava mu ishuri imburagije, imyumvire ikiri hasi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!