Ni uburyo abakora n’abifuza gukora ubwo bucuruzi bashyiriweho bwo kwiyandikisha, bagasaba ibyemezo bibemerera kwinjiza imiti ndetse no kumenyekanisha ibyo bakora kuri internet.
Ubwo Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yatangizaga iryo koranabuhanga, yavuze ko ryateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n’Igishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (TMEA: Trade Mark East Africa) kandi ko rizagira akamaro mu gukusanya imisoro n’ibindi.
Yagize ati “Twateye intambwe yo kugira ngo tuve mu mpapuro, tujye mu bikorwa by’ikoranabuhanga [...] Ibibazo bigiye gukemura kwari ugutinda ku buryo abashoramari wasangaga binuba, agashyira dosiye muri Minisiteri ikamara igihe itarigwaho kubera ubuke bw’abakozi; ubundi hakazamo amakosa ugasanga bitagenda neza ariko uyu munsi dosiye yajyaga ifata iminsi itatu, izajya ifata umwe na RRA ibashe kubikurikirana neza kugiran go n’imisoro yinjire neza hatabayeho kwibeshya.”
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Murenzi Daniel, yavuze ko iri koranabuhanga ritangirijwe bwa mbere mu Rwanda mu bihugu bigize umuryango kandi ko yitezweho kwihutisha serivisi zihabwa abaturage.
Yakomeje agira ati “Tuzongeraho uburyo bazajya bishyura badahererekanyije amafaranga mu ntoki (Online Payment), twongere turebe uko tuyihuza n’Irembo kugira ngo umuntu ukora ubucuruzi bw’imiti aho yaba ari hose abashe kurikoresha.”
Umuyobozi uhagarariye TMEA mu Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko kugira ubu buryo, bizoroshya urujya n’uruza rw’imiti mu Rwanda binyuze mu korohereza abakora ubucuruzi bwayo mu Rwanda kubona ibyangombwa.



















TANGA IGITEKEREZO