00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasohotse agakoresho gapima uburumbuke bw’umugabo mu minota irindwi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 11 February 2015 saa 07:11
Yasuwe :

Mu Bufaransa, ku wa gatandatu Gashyantare hatangiwe kugurishwa agakoresho kereka umugabo niba atabyara mu minota irindwi gusa.
Televiziyo M6 yatangaje ko ako gakoresho « Spermcheck » gasaba ko umugabo avanga intanga ze n’umuti w’amazi agasuka imvange ku gakoresho kabugenewe.
Iyo uwipima yifashishije ako gakoresho asanze afite intanga ziri munsi ya Miliyoni 15 muri mililitiro (ml) ahita amenya ko akeneye ubufasha bwo kwa muganga ngo yororoke.
Ikiguzi cy’ako gakoresho kiri hagati (…)

Ikiguzi cy’ako gakoresho kiri hagati y’amayero 35 na 39 mu Bufaransa. Uruganda rwakoze « Spermcheck » ruvuga ko yizewe ku kigero cya 98% .

Imiryango yabuze urubyaro igirwa inama yo gukorera icyo kizamini iwabo mu rugo bakoresheje spermcheck babona ikibazo bakajya kwa muganga.

Uwo muti wo kwisuzuma k’umugabo ,akamenya niba abyara cyangwa atabyara, uje ari igisubizo ku Bafaransa kuko hagati ya 18 % kugeza kuri 24% by’abagabo muri icyo gihugu bagaragaza kutabyara ahanini bitewe n’intanga nke.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages