00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe uburyo bworoshye bwo kwisuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 1 July 2024 saa 07:55
Yasuwe :

Abashakashatsi bamuritse igikoresho kitababaza cyahawe izina rya “Test Kit Cervical Cancer” kizajya cyifashishwa mu gupima kanseri y’inkondo y’umura, buri wese akaba yabikorera mu rugo rwe atagannye amavuriro, akabona igisubizo mu minota 15.

Kanseri y’inkondo y’umura isiga ingaruka nyinshi zirimo kudakama kw’imihango cyangwa ntize mu buryo busanzwe. Ikomeje gufata intera nini mu kwangiza ubuzima bw’igitsina gore.

Ubushakashatsi bwo kwipima iyi kanseri bwakozwe na Sânziana Foia, umunyeshuri usoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, abifashijwemo n’abahanga bo mu kigo Venture Builder Incubator (VBI).

Ubu bushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Edinburgh bwagaragaje ko iki gikoresho cyizewe kandi gifite akarusho ko kutababaza imyanya y’ibanga kuko gikozwa hafi ugereranije n’ubundi buryo bukoreshwa hapimwa iyi kanseri.

Aka gakoresho kagaragaza kandi imiterere ya HPV “Human Papillomavirus”, agatsiko k’amavirusi aba mu mubiri, amwe muri yo akaba yatera indwara z’uruhu nk’amasununu ndetse agatera zimwe muri kanseri zirimo n’ifata inkondo y’umura.

Muri ubu buryo bwo kwipimira mu rugo, hagaragazwa iyi miterere ya HPV yatera kanseri, aka gakoresho gakozwa mu gitsina cy’umugore nibura amasegonda 20 kugeza kuri 30, ayo matembabuzi aje ku gakoresho agapimwa.

Abantu benshi ntibasobanukiwe virusi ziba muri HPV. Muri rusange, izi virusi ntabwo zigira ingaruka ku bantu cyane ariko ubwoko bumwe na bumwe bwazo bushobora gutera imyanya ndangagitsina kurwara, cyangwa kanseri. Zimwe muri izi virusi zangiriza uruhu rukarwara indwara zimwe na zimwe, ndetse bivugwako iri tsinda rigira amoko arenga 100.

Amakuru y’ikigo gishinzwe ubuzima mu Bwongereza (NHS) agaragaza ko hafi kimwe cya gatatu cy’abagore mu Bwongereza birengagiza kwipimisha buri mwaka kanseri y’inkondo y’umura kubera ububabare bahuye nabwo, ubwoba bwo kubwirwa ko barwaye, gutinya uburyo basuzumwamo, bigatuma bisanga barayirwaye kubera gukererwa gusuzumwa.

Uburyo buzwi nka Pap Smear cyangwa Pap Test busanzwe bukoreshwa hapimwa kanseri y’inkondo y’umura, aho utunyangingo dukurwa muri nyababyeyi dukoreshwa bapima iyi kanseri, cyangwa izindi ndwara zirimo imyanda “Infections” bigatuma wasobanukirwa uko uhagaze.

Ibi byagaragaje ko hakenewe ubundi buryo bwakoreshwa hapimwa igitsinagore kanseri y’inkondo y’umura batagannye amavuriro cyane cyane nk’abakobwa bafite imyaka 25 kumanura bagafashwa, kuko badakunze gupimwa nk’abakuze.

Foia akomeje gukora ubushakashatsi ku buribwe bamwe bagira nk’ikimenyetso cy’ingaruka ziterwa na zimwe muri izi virusi bikanga kanseri, agamije kugera ku nzira zo gukumira no kurandura indwara ya kanseri y’inkondo y’umura.

Papcup ni ikigo cy’ubushakashatsi cyatangijwe na Foia, kigamije guha ubushobozi abagore bwo gusuzuma ubuzima bwabo bafata ingamba za kanseri y’inkondo y’umura batagannye ibitaro. Iyi gahunda kandi igamije gufasha abakuze n’abakiri bato kugira ubumenyi n’ubuhanga mu gusuzuma ibitekerezo byabo ndetse bagahanga udushya ariko baganisha mu kubungabunga amagara yabo.

Cancer Research Horizons ikomeye muri uyu mwuga, na yo yibanda ku bushakashatsi bwa kanseri ituruka ku bikoresho by’ikoranabuhanga, yashishikarije abantu kwirinda ibyabaganisha kuri kanseri iyo ari yo yose, ndetse no kwita ku barwayi bayo.

Ni muri urwo rwego yashyizweho gahunda yo kwihangira imirimo kugira ngo iteze imbere umuco wo guhugura abantu, bahabwa amasomo afasha abantu kwihangira imirimo bagamije kwita ku buzima kandi bikanabinjiriza. Iki kigo cyifatanyije na VBI.

VBI irimo gushaka abanyeshuri n’abashakashatsi bashya bazafashwa mu gice cya gatanu cya gahunda yayo bahugurwa, hibandwa cyane ku bigo bigitangira ariko byibanda ku ubuzima n’imibereho myiza by’abantu.

Foia witegura guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga n’ishuri rikuru rya Imperial College London, yagize ati “Kimwe mu bintu byiza bigize gahunda ya VBI ni uko hatanzwe inkunga ifatika, ndetse tugafashwa n’amatsinda atandukanye yabihuguriwe, bakadufasha no kubona ba rwiyemezamirimo bakomeye.”

Akomeza ati “Nishimiye abashakashatsi bagenzi bacu ndetse mbasaba gukoresha neza inkunga itangwa na VBI n’abafatanyabikorwa bayo.”

VBI ishyigikiwe n’ibigo birimo Barclays Eagle Labs Ecosystem Partnership Program batangaza ko, abazitabiriye amahugurwa bazashobozwa kubona inkunga irimo ubujyanama mu bucuruzi, ndetse no guhuzwa n’abanyamurwango ba Aberdeen, Edinburgh na Glasgow.

Umuyobozi wa Barclays Eagle Labs, Amanda Allan, yagize ati: “Edinburgh ni ihuriro rizwi cyane ku Isi, ntabwo rishingiye ku guhanga udushya gusa, ahubwo ni n’iterambere mu buzima no mu mibereho y’abantu batuye Isi. Twifashishije gahunda y’ubufatanye, turimo gutanga inkunga mu mashyirahamwe n’ibindi bigo nka kaminuza ya Edinburgh.”

Sânziana Foia n'abashakashatsi bamufashije ni bo bavumbuye ubu buryo bwo kwisuzuma kanseri y'inkondo y'umura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages